Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) kiratangaza ko cyinjije arenga miliyoni 857 z’amadorali ya Amerika akomotse ku bihingwa ndetse n’ibikomoka ku matungo byoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2022/2023.
Ibi byatangarijwe mu Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 22 Ukwakira 2024 ubwo hamurikwaga Raporo y’Umuvunyi mukuru y’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023/2024 n’Ibiteganyijwe muri 2024/2025.

Iyi raporo igaragaza ko amafranga yinjijwe na NAEB binyuze mu bikomoka ku buhinzi n’amatungo byoherejwe hanze yiyongereyeho arenga miliyoni 200 muri 2023/2024 kuko muri 2022/2023 NAEB yari yinjije arenga miliyoni 640 z’amadorarli ya Amerika.
Ubwo yagezaga iyi raporo ku Nteko Ishinga Amatego imitwe yombi, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeliene yavuze ko mu igenzuru ryakozwe muri Iki kigo cya NAEB ryasanzwe hari intambwe cyateye idasanzwe by’umwihariko mu byiyongereyeho mu byoherezwa hanze kuko bwari ubwa mbere.

Yagize ati “Uyu mwaka NAEB yakoze neza kuko yinjije amafaranga menshi ugereranyije n’umwaka wari wabanje, gusa impamvu nyamukuru ni uko muri uyu mwaka aribwo hatangijwe gahunda yokohereza hanze ibikomoka ku bihingwa by’imboga ndetse n’amatungo.”
Ibihingwa n’ibikomoka ku matungo byiyongereye ku rutonde rw’ibyoherezwa mu mahanga ni imboga zirimo urusenda, imbuto zitandukanye cyane cyane avoka, ibimera birimo indabo ndetse n’ibindi.
Ibihingwa birimo byari bisanzwe byoherezwa hanze y’igihugu cy’U Rwanda birimo Ikawa, Icyayi ndetse n’Ibireti byinjije arenga miliyoni 229 z’amadorali ya Amerika mu gihe arenga miliyoni 628 z’amadorali ya Amerika ariyo yakomotse ku Ibihingwa n’ibikomoka ku matungo byiyongereye ku rutonde rw’ibyoherezwa mu mahanga.
Muri rusange ibihingwa n’ibikomoka ku matungo byoherejwe mu mahanga byinjije miliyoni 857,226,944 z’amadorali ya Amerika avuye kuri miliyoni 640,952,300 yinjijwe mu mwaka wa banjirije uyu.
