Akarere ka Rulindo kashyizeho gahunda ‘Abadahigwa mu Isibo’ igamije gukemura ibibazo by’abaturage bidasaba ingengo y’imari.
Iyi gahunda yitezweho kuba igisubizo cy’ibibazo by’abaturage, izagirwamo uruhare n’abayobozi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bahurira mu isibo.
Izibanda ahanini ku gukemura ibibazo bibangamiye umuryango cyane ko abaturage bifitemo ubushobozi bwo kubikemura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, usanzwe ari imboni y’isibo ‘Kwihesha Agaciro’ yihaye icyumweru kimwe cyo kuba hatangiye kugaragara impinduka nziza ku bibazo bikigaragazwa n’abaturage.
Ati “Icyo nababwira cya mbere nuko twihaye gahunda, isibo ni nto ku buryo kuyikurikirana byoroshye. Ntituje gusimbura ba mutwarasibo ahubwo ni ukubafasha gufungura amaso tukamenya ibibazo bikibangamiye abaturage bigakemurwa. Nkanjye mfite isibo ndeberera, inzego zitandukanye hazajya habaho kwisuzuma turebe icyo twagezeho.”
Mayor Mukanyirigira avuga ko gahunda “Abadahigwa mu Isibo” ifite intego yo guca ubunebwe, guteza imbere isuku, kuzamura imibereho y’abaturage, no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku kwegera abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo busaba abayobozi bose kubishyira imbere nk’umurongo ngenderwaho ndetse nka kimwe mu gisubizo cyihuse ku bibazo bikibangamiye umuryango.
Bamwe mu baturage bavuga ko ahanini ibibazo bikwiye kwitabwaho bishingiye ku bijyanye n’ubutaka.
Nteziryayo Jean Népomuscene agira ati “Ikibazo dufite cyane cyane, hari ubutaka mfite bavuga ko bwabaruwe n’indege. Hari abashaka kuza kongera kububaruza bazanye noteri, nkanjye mfite numero y’174, abana bakagira iyabo kuko umugore wanjye wa mbere yarapfuye nshaka undi. Ubwo rero urumva ko nk’ibyo bikwiye umucyo.”
Uwitwa Ayinkamiye Daphrose we avuga ko usanga gahunda zunganira umuryango mu mirire zirimo akarima k’igikoni hakirimo ibibazo kuko usanga gaheruka gashyirwaho, ariko kakabura gikurikirana.
Kuri we yumva ariho hashyirwa imbaraga.
Ubu mu karere ka Rulindo habarurwa amasibo 3975, ndetse buri sibo ikaba ifite imboni iyirebera. Izi mboni zikaba ziri mu nzego z’ibanze, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.
