Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 ya Noheli n’Ubunani, Abanyarwanda bitwaye neza muri rusange kuko ngo bakurikije amabwiriza bahawe ndetse bikagabanya impanuka zikomeye.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 2 Mutarama 2025, aho yavuze ko mu ijoro ry’ubunani nta mpanuka yabaye mu gihugu.

ACP Rutikanga yavuze ko ukurikije ibikorwa by’imidagaduro bihuza imbaga y’abantu benshi mu minsi mikuru umutekano wagenze neza, uretse impanuka yabaye mu ijoro rya Noheli igahitana abantu babiri.

Yagize ati “Ugereranyije ibikorwa byari biteganyijwe, ibitaramo byari biteganyijwe hirya no hino, ibitaramo by’iyobokamana mu nsengero zitandukanye, ibyo guturitsa ibishashi byateguwe mu gihugu, ukareba umubare w’abantu uba warabyitabiriye na gahunda yo gufata imodoka abantu bajya mu ntara, mu byukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza.”

ACP Rutikanga kandi yasobanuye ko iyo havuzwe impanuka, haba havugwa izikomerekeramo abantu cyangwa se bakabura ubuzima ndetse n’izangiza ibikorwaremezo.

Ati “Ntabwo navuga impanuka, aho imodoka zikozanyaho, bagapima, bakagenda. Ntabwo navuga impanuka y’umumotari wenda ukomye imodoka, akagwa, akabyuka, akagenda. Ndavuga za zindi zangiza ibinyabiziga, zangiza ibikorwaremezo, hagakomerekeramo abantu, ndetse abantu bakaburiramo ubuzima.”

Kuva tariki ya 23 Ukuboza 2024 kugeza ku ya 1 Mutarama 2025, habaye impanuka zikomeye 14.

ACP Rutikanga yasobanuye ko mu gihugu hose harimo 16 bakomerekeyemo babiri muri bo  baburiyemo ubuzima mu ijoro rya Noheli.

ACP rutikanga kandi yavuze ko muri icyo gihe hagaragaye ibikorwa by’urugomo 38 ndetse hafashwe abantu batwaye imodoka basinze 28 bikaba byaragabanutse ugereranyije no mu yindi myaka.