U budage n’u Bufaransa byihanangirije Donald Trump kwirinda kugerageza “kwigarurira Greenland ku ngufu” nyuma y’aho Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuze ko yiteguye gukoresha ibihano by’ubukungu cyangwa imbaraga za gisirikare kugira ngo afate iki kirwa kiyoborwa na Danemark.

Mu itangazo ryatambukijwe kuri televiziyo, umuyobozi (chancelier) w’u Budage, Olaf Scholz, yavuze ko amagambo ya Trump yateje “kumirwa” mu bayobozi b’Uburayi.

Yagize ati “Ihame ry’uko imipaka idakorwaho rikwiye kubahirizwa n’ibihugu byose, yaba ibiri iburasirazuba cyangwa iburengerazuba, kandi buri gihugu kigomba kubyubaha, yaba ari igihugu gito cyangwa igihugu gikomeye.”

Mu kiganiro yatangiye kuri radiyo ya France Inter kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yavuze ko u Burayi buzakomeza kurengera amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nta n’umwe mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzemera ko ibindi bihugu ku isi, ibyo aribyo byose, byatera imipaka yabwo yigenga.”

Nubwo Minisitiri Jean-Noël Barrot asanga Amerika itazatera Greenland, ahamya ko Isi yamaze kugera mu gihe “cy’ihame ry’uko ukomeye atsinda.”

Ku wa Kabiri, nibwo Trump yongeye gushimangira ko yifuza ko Amerika yakwigarura Greenland, avuga ko icyo kirwa cyo muri Arctique ari “ingenzi” ku mutekano w’igihugu no ku bukungu.

Igitekerezo cyo kuba Amerika yagenzura Greenland, Trump yakigaragaje kuva muri 2019, ubwo yari perezida wa Amerika ku nshuro ye ya mbere.

Danemark, inshuti ya kera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gutangaza ko Greenland itagurishwa kandi ko ari iy’abayituye.

Gusa iki gihugu cyatangaje ko cyiteguye kugirana ibiganiro na Trump ku bijyanye no gukorera hamwe mu gushakira umuti w’ibibazo by’umutekano afite ku bijyanye na Greenland, ariko Dernmark yagaragaje ko itazemera icyifuzo cyose cy’iterabwoba cyangwa gukoresha imbaraga.

Si u Budage n’u Bufaransa bikomeje kwamagana igitekerezo cya Trump cyo kwigarurira ibindi bihugu kuko n’abayobozi banyuranye muri Canada bari gusaba Trump kureka gukomeza kugaragaza kenshi igitekerezo cye cy’uko Canada ikwiye kuba leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma ya Minisitiri w’intebe Justin Trudeau wabyamaganiye kure, ejo ku wa Gatatu, Minisitiri w’Imari wa Canada, Dominic LeBlanc, nawe yavuze ko imikino Trump arimo igomba guhagarara.

LeBlanc, usanzwe ari n’umuyobozi wa Canada ushinzwe umubano mwiza na Amerika yavuze ko amagambo ya Trump, yabanje gufatwa nk’urwenya, ariko ubu afatwa nk’igikorwa cyo kugerageza gusenya umubano w’ibihugu byombi.

Ati“Urwenya rwarangiye. Ndatekereza ko ari uburyo bwe bwo kubiba urujijo, gukangura abantu guteza akaduruvayo azi neza ko ibi bitazigera bibaho.”

Abandi babajijwe kugira icyo bavuga ku magambo ya Trump, barimo umudepite muri Canada, Judy Sgro wagize ati: “Yagombye kwibanda ku bibazo bye mu gihugu cye, kuko afite byinshi byakemurwa.”

Undi ni minisitiri w’abinjira n’abasohoka Marc Miller, wasesenguye amagambo ya Trump, akavuga ko ari “ubusazi.”, Ati: “Nta buryo na bumwe bwo kuba leta ya 51 ya Amerika.”

Naho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Mélanie Joly, yavuze ko atigera na rimwe afatana uburemere iterabwoba rya Trump Ati “Ariko kandi ntidukwiriye kuba twagwa mu mutego. Tugomba kugaragaza ko dufite ubukungu bukomeye, kandi ko dukomeye tudashaka ko twakwigarurirwa.”

https://ickjournalism.com/staging/trump-arifuza-ko-canada-greenland-numuyoboro-wa-panama-bitegekwa-na-usa/