Kugeza ubu, abantu 10 bamaze kwemezwa ko bapfuye mu nkongi y’umuriro mu mujyi wa Los Angeles, imaze kwangiza inyubako zisaga ibihumbi 10,000 muri ako gace.
Ibiro by’umugenzuzi w’ubuvuzi mu mujyi wa Los Angeles byatangaje ko biri gukora iperereza ku bantu 10 bapfuye bazize inkongi y’umuriro. Nta makuru arambuye yatangajwe ku myirondoro yabo cyangwa aho abapfuye bari.
Abashinzwe kuzimya umuriro bakomeje guhangana n’ikwirakwira ry’iyo nkongi y’umuriro, mu gihe polisi irimo gufashwa n’abasirikare bo mu ngabo za leta ya California kugira ngo bakomeze umutekano wa rubanda, kuko ibikorwa byo gusahura nabyo bikomeje.
Umugenzuzi w’ubuvuzi avuga ko bishobora gutwara ibyumweru kugira ngo hamenyekane abishwe bitewe n’imbogamizi zo kubona imirambo mu bihe by’inkongi y’umuriro no kumenya imirambo yatwitswe.
Uyu mugenzuzi w’ubuvuzi yagize ati “Nyabuneka mumenye ko uburyo busanzwe bwo kumenya umuntu nk’ibimenyetso byigikumwe ‘fingerprint’ cyangwa kumenya isura bishobora kutaboneka, bityo bikazatuma habaho igihe kirekire cyo kumenya amazina y’abapfuye.”
Mu gihe kandi inyubako n’ibindi bikorwaremezo bikomeje gutikirira muri iyi nkongi y’umuriro imaze iminsi yibasiye agace ka Los Angeles, Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko Guverinoma izishyura 100% by’amafaranga yo gufasha mu kurwanya inkongi y’umuriro muri Los Angeles.
Ibyo Biden yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane mu biro bye ‘White House’.
Biden yagize ati “Kubera ubukana bw’iyi nkongi y’umuriro, naganiriye na Guverineri wa California, ambaza niba nshobora kongera amafaranga akava kuri 75% akagera kuri 90%, mubwira ko tuzamura tukageza ku 100%.”
Yongeyeho ko kandi ibyo bizakorwa mu minsi 180.
Biden usigaranye iminsi 9 ku buyobozi, yavuze ko igiciro cyose cy’ibikorwa byo kugarura ibintu mu buryo kizaba ari kinini cyane, bityo asaba inteko inshinga amategeko kwimeza inkunga.
Perezida kandi yavuze ko yohereje abandi bantu 400 biyongera ku bashinzwe kuzimya umuriro, indege na kajugujugu zirenga 30 byo gufasha mu kurwanya inkongi, ndetse n’indege za C-130 umunani zo mu kigo cya Gisirikare.
Biden kandi yahumurije abaturage ba Los Angeles agira ati; “Turi kumwe namwe. Ntaho tugiye.”
