Umujyi wa Kigali watangiye igerageza rya gahunda yo guhagurukira ku gihe ku modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, aho umugenzi atazajya arambirwa no gutegereza ko bisi zihagera cyangwa ngo zihaguruke.

Muri iyi gahunda, Umujyi wa Kigali uri kugerageza uburyo bisi izajya ihaguruka buri minota icumi mu gihe cy’abagenzi benshi n’iminota cumi nitanu mu gihe cy’abagenzi bacye.

Iyi gahunda yatangiye ku wa 16 Mutarama ikazageza ku wa 29 Mutarama 2025, igamije gukemura ikibazo cy’abagenzi bamara amasaha muri gare cyangwa ku byapa bategereje bisi.

Iri geragezwa riri gukorwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’ikigo cya Goverinoma y’Ubuyapani gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga (JICA), ryatangiriye ku modoka za Royal Express na Yahoo Car zikora mu cyerekezo cya Kicukiro, Nyabugogo na Downtown.

Abagenzi bakoresha bisi mu Mujyi wa Kigali bamaze iminsi binubira uburyo imodoka zitinda guhaguruka muri gare, ku buryo umuntu ashobora gutegereza amasaha abiri cyangwa arenga mbere yo guhaguruka ataha cyangwa ajya ku kazi.

Iturushimbabazi Christopher umwe mu bagenzi baganiriye na ICK News yagaragaje zimwe mu mbogamizi yahuye nazo mbere yuko iyi gahunda itangira, ndetse anagaragaza icyo yiteze kuri iyi gahunda nshya itangiye.

Agira ati “Ndabyibuka mu mpera z’umwaka ushize,nari mfite ikizamini mu gitondo, njya gutega bisi gusa imara isaha yose itarahaguruka ku buryo byatumye nkererwa ikizamini, ibyatumye nishyura andi amafaranga yo gukora icyo kizamini.”

Akomeza avuga ko mu gihe icyo cyemezo cyaba gishyizwe mu bikorwa by’igihe kirambye byazafasha abantu kutica gahunda zabo.

Ati “Mu by’ukuri, iyi gahunda ni nziza cyane kuko izatuma abantu badakererwa muri gahunda zabo cyane cyane abanyeshuri ndetse n’abakozi bagiye mu kazi, ndetse bibaye byiza iyi gahunda yagumaho ikanagera mu bindi bice by’igihugu.”

Umujyi wa Kigali ukomeje kugerageza impinduka nyinshi zijyanye no kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Kimwe mu byari biherutse gukorwa ni uko muri imwe mu mihanda yo mu mujyi, ubu batangiye gushushanyamo imihanda yihariye igenewe imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange. Izi mpimduka zose zigamije kwihutisha ingendo kuburyo bisi yaba amahitamo yabenshi.