Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu, Minisiteri y’Ubuzima ishyize imbere imigambi myinshi irimo kongera abakozi mu rwego rw’ubuzima no kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavugiye ibi mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abasenateri, ubwo yagaragazaga ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubuzima n’ibikorwa bigamije guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze ku wa 16 Mutarama 2025.

Minisitiri yavuze ko gahunda y’ibi bikorwa izatangizwa ku ya 1 Gashyantare 2025, ikaba ikurikira izindi zari zarabanje. Ni gahunda kandi ihuje na gahunda ndende ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).
Muri iyi nkuru, ICK News yaguteguriye iby’ingenzi bizibandwaho kugira ngo urwego rw’ubuzima rukomeze gutera imbere.
Kuzamura urwego rw’abakozi b’ubuzima
Hakurikijwe iri genamigambi, u Rwanda rurateganya kongera umubare w’abaganga (Doctors) babifitiye uburenganzira, bakava kuri 18 ku barwayi ibihumbi 100,000 bariho muri 2024 bakazagera kuri 32 mu mwaka wa 2029.
Biteganyijwe ko umubare w’abaforomo bafite impushya uzava kuri 97.4 ku barwayi 100,000 ukazagera ku 171 muri 2029.
Byongeye kandi, umubare w’ababyaza bafite impushya uzazamuka uve kuri 58.1 ku bantu 100,000 ugere kuri 185 mu mwaka wa 2029.
Minisitiri Dr. Nsanzimana atangaza ako kimwe mu bizafasha Leta kugera kuri iyi ntego ari gahunda y’igihugu yo gukuba inshuro enye umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu myaka ine (kugeza mu 2028), gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’ababyeyi, n’ubuzima bw’abana
Umubare w’ababyeyi bapfa babyara ku bana 100,000 bavutse ari bazima, uzamanuka ugere kuri 60 muri 2029 uvuye ku 105 muri 2024, mu gihe umubare w’abana bapfa bavuka cyangwa n’abapfa bakiri mu minsi 28 ya mbere bavutse, uzagabanuka ugere ku 8 ku 1000 bavutse ari bazima mu 2029 uvuye kuri 11 muri 2024.
Umubare w’impfu z’abana batarageza ku myaka itanu uzagabanuka cyane ugere kuri 20 kuri buri bana 1,000 bazavuka ari bazima mu mwaka wa 2029 uvuye kuri 45 mu mwaka wa 2024.
Iri genamigambi kandi rirateganya kugabanya umubare w’abangavu batwita ukagera kuri 15 ku bangavu 1,000 mu mwaka wa 2029 uvuye kuri 29 muri 2024.
Igwingira ku bana batarageza imyaka itanu rizagabanuka rive kuri 33% rigere kuri 15% muri 2029.
Iterambere ry’Ibikorwaremezo
Mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo, umubare w’abaturage bakoresha ingobyi y’abarwayi ‘Ambulance’ uzagabanuka uve ku bihumbi 53,000 ku ngobyi imwe, bagere ku bihumbi 20,000 muri 2029.
Igenamigambi rigamije kandi kongera ijanisha ry’ibigo nderabuzima bifite ibikoresho byuzuye, rikava kuri 65% rikazagera kuri 85%. Byongeye, biteganijwe ko umubare w’ibigo nderabuzima byujuje ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga (international accreditation) uva kuri bibiri ukagera kuri bitanu, hamwe n’izindi ntego nyinshi.
Ikigamijwe muri iyi nkingi ngo ni uguhindura serivisi z’ubuvuzi binyuze mu gushyiraho ibigo nderabuzima bifite ibikoresho byuzuye, bifite umutekano, byorohereza abarwayi, byihanganira imihindagurikire y’ikirere, kandi byemewe n’amategeko mpuzamahanga, byose bigashyigikira udushya, nka gahunda yo kuvugurura ibikorwaremezo by’ababyeyi n’abana bakivuka.
Ibindi biteganyijwe birimo kumenya no gutabara byihutirwa, kubaka imbaraga zo guhangana n’ibibazo, guhangana n’ibiza, gukemura ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kurwanya udukoko dutera indwara.
Uretse ibyo kandi, Minisiteri iteganya kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga mu buzima no guhanga udushya binyuze mu bushakashatsi, igenzura, gukoresha ikoranabuhanga, no kugira ibyo igihugu kikorera bikenerwa mu buvuzi, hagamijwe gutanga ibisubizo birambye kandi byiza mu buvuzi.
Dr. Nsanzimana ati “Urugero, niba dufite aba-radiologists 15 gusa mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekana ko hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI), umu-radiologist umwe ashobora gusobanura amafoto y’ubuvuzi inshuro 100 kurusha uko yabikora atabifashijwemo n’iryo koranabuhanga.”
Minisiteri y’ubuzima iteganya ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruzaba rwageze ku rwego rw’isi bitarenze umwaka wa 2030.
