Ku wa 21 Mutarama 2025 nibwo Chris Brown yagejeje ikirego cye mu rukiko. Gishingiye kuri filime yiswe ‘Chris Brown: A History of Violence’.
Muri iki kirego, Chris Brown avuga ko Warner Bros yagize uruhare mu gutunganya no gusohora iyi filime mbarankuru yagiye hanze mu Ukwakira 2024.
Yavuze ko kandi iyi filime yamugaragaje nk’umuntu uhohotera abagore, ndetse agaragaza ko ishingiye ku kirego cy’umugore wigeze kumushinja ihohotera, nyuma ikirego kigateshwa agaciro kuko ibikubiyemo byari ibinyoma.
Yakomeje avuga ko kuva iyi filime yasohoka, uretse kuba yaramwandurije izina ikanagira ingaruka ku bikorwa bye by’umuziki, yanagize ingaruka ku marangamutima ye, dore ko yababaye cyane bitewe no kuba yaragaragajwe nk’umuntu mubi.
Uyu muhanzi wemereye urukiko ko mu myaka yashize yigeze kurangwa n’urugomo, nko mu 2009 ubwo yakubitaga bikabije umuhanzikazi Rihanna wari umukunzi we, yavuze ko yabihaniwe kandi ko kuva icyo gihe yagerageje guhinduka no guhanagura izina rye, gusa abantu bakaba bakomeje kubimuziza nyamara byarabaye kera kandi akabihanirwa.
Chris Brown yasabye urukiko gutegeka ko Warner Bros yamwishyura miliyoni 500$ kubera ibinyoma yamutangajeho muri filime yayo, ndetse avuga ko aya mafaranga bayamwishyuye atayashyira mu mufuka we, ahubwo ko yayafashisha abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mubiri.
Filime ‘Chris Brown: A History of Violence’ yatumye uyu muhanzi yitabaza inkiko, yasohotse tariki 27 Ukwakira 2024. Imara isaha imwe n’iminota 22 aho igaragaza uburyo Chris Brown yagiye akubita abagore, abandi akabafata ku ngufu ntabihanirwe bitewe n’izina afite.
