Ministeri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi barasaba SACCO z’Imirenge ya Ngamba na Kayenzi kuba zamaze kwishyura amafaranga y’abaturage asaga Miliyoni 170 zifite kuri konti kandi ari ay’abaturage bishyuwe muri gahunda yo kubimura ngo bave mu nkengero za Nyabarongo kuko aho batuye hagomba gukoreshwa n’iyubakwa ry’Urugomero rwa Nyabarongo II.
Ibi byasabwe kuri uyu wa Kane, tariki 2 Gicurasi 2024 n’itsinda rigizwe n’ umukozi wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), uwa Minisiteri y’Umutekano n’abaturutse ku Karere ka Kamonyi mu bugenzuzi bwo kureba abaturage bashobora gusenyerwa n’imvura ikabije iri guteza Nyabarongo kwiyongera, binaturutse na none ku rugumero ruri kubakwa.
Ubu bugenzuzi bwakozwe mu mu mirenge ya Ngamba na Kayenzi.
Iri tsinda ryasabye ko bitarenze ku wa mbere taliki ya 06 Gicurasi 2024, SACCO z’imirenge yombi zigomba kuba zatanze amafaranga angana na Miliyoni 170 zifite kuri konti kandi ari ay’Abaturage bishyuwe muri gahunda yo kubimura.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Sylvere Nahayo yavuze ko byabaye ibyihutirwa kuko ubu barimo gufasha abaturage ku buryo bimuka byihuse kugira ngo aho batuye hatabashyira mu kaga.
Ati “Nibyo abaturage barabariwe ntibahita bimuka, none kubera imvura nyinshi yaguye amazi yabaye menshi ku buryo bisaba ko bimuka. Icyo rero turimo kubafasha ni uko bakwimuka byihuse kugira ngo aha bari hatabashyira mu kaga. Abari bahasigaye uyu munsi bose barimuka kuko ubushobozi bwo kubafasha yaba kubakodeshereza aho baba bari n’ibindi byangombwa nkenerwa byabafasha byose birahari ntakibazo.”

Dr. Nahayo akomeza avuga izi Miliyoni zigomba guhita zitangwa mu gihe bagikurikirana dosiye zitaratungana ngo zitunganywe vuba abo baturage bishyurwe hanyuma bimuke bature neza.
Ati: “Hari abamaze kubona amafaranga yabo ndetse hari n’ayandi ari kuri SACCO tugiye kubaha uyu munsi, hari n’abandi dutegereje ko bayabona muri iyi minsi hanyuma ubuzima bugakomeza nk’uko bisanzwe. Ni ikibazo dufata nk’icyacu ubu turimo kubafasha mu buryo bwose bushoboka.”
Amakuru ava mu baturage bagizweho ingaruka n’aya mazi yabatwariye ubutaka baravuga hashize igihe kinini bababariye kugirango bimuke ariko bikaba bidakorwa none amazi akaba yarabateye kandi ntaho bafite ho kwimukira.
Emmanuel Bizimana waganiriye na ICK News yagize ati, “Baraje baratubarira tubaha ibyangombwa by’ubutaka barabitwara babigenera agaciro kugirango twimuke tuve hano tutazahura n’ingorane z’aya mazi, ariko hashize umwaka urenga ibyo byose bidakorwa kuko batubwiraga ko ibyo bintu bizajya kwangirika aruko ingurane twazibonye.”
Imiryango 1097 iri mu nkengero za Nyabarongo yabariwe asaga Miliyari 1.3 gusa umwaka urashize bose batarishyurwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gukora Ubuvugizi bwihuse kugira ngo REG/EDCL yihutire kwishyura iyi miryango ariko cyane cyane bagahera ku miryango iri kugenda isatirwa na Nyabarongo kugira ngo yimuke iture ahatekanye.
