Polisi yo muri Kenya iratangaza ko Collins Jumaisi Khalusha ukekwaho ubwicanyi ruharwa yiyemerera ubwe ko yishe abagore 42 mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

Mu bagore 42 Collins Jumaisi Khalusha yemera ko yishe, hamaze kuboneka imibiri icyenda gusa.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru w’ubugenzacyaha muri Kenya, Mohamed Amin, Uyu Khalusha yatawe muri yombi i Soweto, mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, saa cyenda z’ijoro ku wa mbere, hafi y’akabari yari yagiye kureberamo umukino wa nyuma wa Euro 2024.

Ati “Mu guhatwa ibibazo, ukekwa yiyemereye ko yashutse, akica, hanyuma agashyira imibiri y’abagore 42 ahantu hatandukanye, bose bakaba barishwe hagati ya 2022 na tariki 11 Nyakanga 2024.”

Amin avuga ko ukekwa yari atuye mu nzu y’icyumba kimwe, hafi n’ahakorewe ibyaha muri metero 100.

Polisi ivuga ko bimwe mu byasanzwe muri iyo nzu yakodeshwaga n’ukekwa birimo umuhoro, imifuka 12 ‘12 nylon sacks’uturindantoki two mu nganda, hard drive ya ya mudasobwa, ndetse n’amatelefone umunani.

Amin avuga ko hashingiwe ku makuru y’ibanze yatanzwe n’ukekwa, umuntu wa mbere wishwe yari umugore wa Khalusha, aho yabanje kumuniga kugeza apfuye hanyuma agatemagura umubiri we akabona kujya kuwujugunya. Ibyo yasubije byose bigaragaza ko ari muri ubwo buryo yishemo n’abandi bagore.

https://ickjournalism.com/staging/kenya-polisi-yasanze-ibice-byimibiri-yabagore-ahamenwa-imyanda

Itabwa muri yombi rya Khalusha ryabaye nyuma y’isesengura ry’ibimenyetso by’ikoranabuhanga kuri telefone y’umwe mu bishwe, Josphine Mulongo Owino, aho ku munsi yaburiyeho byagaragaye ko telefoniye ye yakuweho amafaranga akoherezwa ku yindi telefoni bihita bituma ukekwa amenyekana.  

Umuyobozi w’agateganyo wa polisi, Douglas Kanja, yongeyeho ko imirambo icyenda yabonetse irimo gukorerwa isuzuma ‘autopsy’

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru mbere y’uko ukekwa atabwa muri yombi, Kanja yavuze ko iyo mibiri “yari yaracagaguwe cyane kandi ikaba yari yarashyizwe mu mifuka.”

Imibiri itandatu ya mbere yabonywe ku wa gatanu n’abaturage ba Kware, muri ako gace ka Mukuru kwa Njenga i Nairobi. Polisi ya Kenya ivuga ko iyo mibiri yabonetse mu kirombe kitari kigikoreshwa ndetse kikaba cyari cyuzuyemo amazi ndetse kinakoreshwa nk’ikimoteri.

Ku wa mbere, polisi yavuze ko ukekwa yari atuye hafi y’icyo kimoteri, ndetse bikaba byaratumye hazamuka ibibazo by’uko yagiye yihisha mu gihe cy’imyaka ibiri. Aho hantu kandi hari hafi y’ikigo cya polisi.

Itsinda ry’abahagarariye abagore basabye ko hakongerwa ingamba zo kurinda abagore bo muri Kenya nyuma y’uko hiyongereye ibyaha by’ubwicanyi bukorerwa abagore.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umudepite Leah Sankaire Sopiato yagize ati “Abo bagore bashobora kuba bishwe uyu munsi, ariko ni nde mugore utahiwe? Birababaje cyane kubona umuntu wishe abantu 42 akirimo kwidegembya. Ubuzima bw’abagore bugomba guhabwa agaciro kandi bugomba kurindwa.”

Basabye ko hakongerwa inzego z’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo bya polisi mu gihugu hose zifite abakozi b’inzobere mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Si ubwa mbere humvikana inkuru z’abicanyi ruharwa mu bice binyuranye by’isi.

Urugero rwa hafi ni Kazungu Denis wo mu Rwanda wakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga uko ari 10 bifitanye isano n’abantu yagiye yica mu bihe bitandukanye.

Kazungu watawe muri yombi muri Nzeri 2023, yaregwaga ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi yakoreye abagera kuri 14. Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha, Kazungu yakatiwe igifungo cya burundu tariki ya 8 Werurwe 2024.

Ni iki gituma umuntu aba umwicanyi ruharwa?

https://ickjournalism.com/staging/impamvu-zishobora-gutuma-umuntu-aba-umwicanyi-ruharwa