Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafashwe umwanzuro wo gushyiraho ubuyobozi bushya bushingiye ku gusubiza Abanyarwanda umutekano no guhumuriza imitima ya benshi yari yuzuye ibikomere by’ibihe bibi igihugu cyari kimaze kunyuramo.
Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 nibwo hashyizweho guverinoma yari igizwe n’abantu bo mu mashyaka ataragize uruhare muri Jenoside, hashingiwe kandi no ku murongo w’Amasezerano ya Arusha yashyiriweho umukono muri Tanzaniya.
Iyo guverinoma yari igizwe na Minisiteri 22, FPR Inkotanyi yahawe imyanya Umunani, MDR ihabwa imyanya itatu, PL ihabwa imyanya itatu, PSD ihabwa imyanya 2 naho PDC ihabwa umwanya umwe.
Iyi Guverinoma yo kuwa 19 Nyakanga 1994 yari igizwe n’aba bakurikira:
- Pasteur Bizimungu
Wavutse mu 1950 yabaye Perezida w’u Rwanda kuva taliki 19 Nyakanga 1994 kugeza taliki ya 23 Werurwe 2000 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya. Pasiteri Bizimungu yashinjwe gushinga ishyaka ritemewe n’amategeko no kunyereza umutungo wa leta, aza gutabwa muri yombi akatirwa gufungwa imyaka 15 ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame muri 2007
2. General Major Paul Kagame
Yagizwe Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma nshya. Ni inshingano yakoze kugeza mu mwaka wa 2000 ubwo yagirwaga Perezida wa Repubulika asimbuye Pasteur Bizimungu.
3. Twagiramungu Faustin: Minisitiri w’Intebe
Twagiramungu wakomokaga mu ishyaka rya MDR ni umwe mu banyepolitiki bari barahanganye n’ingoma ya Habyarimana, bashyigikiye imigambi y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe muri guverinoma nshya, gusa ntiyatinze kuri uwo mwanya kuko kuko yaje kwegura tariki ya 28 Kanama 1995.
4. Kanyarengwe Alexis: Yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije na Minisitiri w’Umurimo
Uyu mugabo wari n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi kugeza mu 1998, yagizwe Minisitiri w’Umurimo akabifatanya no kuba Minisitiri w’Intebe wungirije. Kanyarengwe Alexis yafatwaga nka nimero ya kabiri ku butegetsi bwa Habyarimana, ariko baza gushwana mu 1980 ashinjwa gushaka kumuhirika ku butegetsi, nyuma aza guhunga igihugu ari nabwo yifatanyaga na FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu. Uyu mwanya yawumazeho igihe kingana n’imyaka 3 kuko yaje kuwuvaho mu 1997.
5. Ndagijimana Jean Marie: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Ndagijimana wari mu ishyaka MDR ni we wahawe uwo mwanya atatinzeho. Uyu mugabo ukomo mu ntara y’Uburengerazuba mu yahoze ari Cyangugu yamaze amezi ane yonyine kuri uwo mwanya, aza guhungira mu Bufaransa.
6. Seth Sendashonga: Minisitiri w’Umutekano
Uyu mwanya wahawe Seth Sendashonga ukomoka mu ntara y’Uburengerazuba mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Uyu yari impunzi muri Kenya ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana. Sendashonga wari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, yavuye muri Guverinoma mu 1995
7. Nkubito Alphonse Marie: Minisitiri w’Ubutabera
Nkubito yayoboye iyo Minisiteri y’ubutabera kugeza mu 1995. Yaje kwitaba Imana kuwa 13 Gashyantare 1996 azize uburwayi.
8. Rwigema Pierre Celestin: Minisitiri w’Uburezi
Rwigema wari mu ishyaka MDR, yabaye kuri uyu mwanya kugeza mu 1995 aho yawuvuyeho ajya gusimbura Faustin Twagiramungu ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
9. Dr Joseph Nsengimana: Minisitiri w’Amashuri Makuru n’ubushakashatsi
Uyu mugabo wavukiye i Busogo mu karere ka Musanze yashyizwe kuri uyu mwanya kubera ko yari asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’uburezi. Uyu mugabo kandi yaje guhabwa indi myanya ikomeye nyuma harimo nko kuba yarabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Minisitiri w’ubutaka, gutuza abantu no kurengera ibidukikije ndetse akaba yarabaye n’umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame.
10. Marc Rugenera: Minisitiri w’Imari
Marc Rugenera, wo mu ishyaka PSD niwe waragijwe Minisiteri y’Imari muri icyo gihe, ni mwanya Rugenera yavuyeho mu 1997 aba Minisitiri w’Ubucuruzi nyuma aba Minisitiri w’ubukerarugendo.
11. Prosper Higiro: Minisitiri w’Inganda
Prosper yagizwe Minisitiri w’inganda wa mbere nyuma ya Jenoside akaba yarahoze ari umurwanashyaka wa PL ukomoka mu ntara y’iburasirazuba.
12. Dr Joseph Karemera: Minisitiri w’Ubuzima
Karemera ni umunyarwanda ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba ‘ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru, yabaye Minisitiri wa mbere w’Ubuzima w’u Rwanda.
13. Immaculée Gahima Kayumba: Minisitiri ushinzwe itumanaho no gutwara abantu n’ibintu
Gahima wo mu FPR Inkotanyi yagizwe Minisitiri wa mbere ushinzwe itumanaho no gutwara abantu n’ibintu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ubu ari mu Rwanda aho akorera imirimo itandukanye.
14. Mugabo Pie: Minisitiri w’imibereho myizay’abaturage
Pie wagizwe Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage muri Guverinoma ya mbere y’ubumwe, yari umuyoboke w’ishyaka rya PL. Yanabaye umucamanza na Perezida w’Urukiko rukuru.
15. Jacques Bihozagara: Minisitiri ushinzwe impunzi
Uyu yagizwe Minisitiri ushinzwe impunzi muri Guverinoma yashyizweho tariki ya 19 Nyakanga 1994. Uyu yaje kwitaba Imana muri 2016 aguye muri gereza ya Mpimba mu Burundi aho yari amaze igihe afunzwe ku mpamvu za Politiki.
16. Inyumba Aloisea: Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore
Muri Guverinoma ya mbere yashyizwe kuwa 19 Nyakanga 1994, Madame Inyumba wakomokaga muri FPR Inkotanyi yagizwe Minisitiri ushinzwe iterambere ry’umuryango n’umugore. Inyumba yatangije urugamba rwo gutinyura no gushishikariza abagore kwiyumvamo ubushobozi muri byose, nyuma y’uko bari bamaze no kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Inyumba Aloisea yaje kwitaba Imana tariki 06 Ukuboza, 2012 azize uburwayi.
17. Patrick Mazimpaka: Minisitiri w’Urubyiruko n’amashyirahamwe
Mazimpaka yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko n’amashyirahamwe muri Guverinoma ya mbere yabaye umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi mbere gato y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi. Yitabye Imana ku wa 25 Mutarama 2018 azize uburwayi.
18. Charles Ntakirutinka: Minisitiri w’ingufu n’imirimo rusange
Uyu yabaye Minisitiri w’ingufu n’imirimo rusange. Yari umunyamuryango w’ishyaka PSD. Charles Ntakirutinka uvuka mu ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro. Uyu kandi yafatanyije na Bizimungu Pasteur wahoze ari Perezida bashinga rya ishyaka PDR Ubuyanja ritari ryemewe n’amategeko. Uyu nawe yatawe muri yombi mu gihe kimwe na Bizimungu mu 2002, ahamywa ibyaha birimo gukangurira abaturage kwigumura no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Akatirwa igifungo cy’imyaka icumi, ayirangiza mu 2012.
19. Nayinzira Jean Népomuscène: Minisitiri w’ubukerarugendo n’ibidukikije
Uyu Nayinzira yabaye Minisitiri w’Ibidukikije n’ubukerarugendo muri guverinoma yaguye y’inzibacyuho yatangajwe ku wa 19 Nyakanga 1994. Nayinzira yahataniye kuba kuba Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga, mu matora ya Perezida yo mu 2003 utarigeze agirirwa icyizere n’abanyarwanda muri ayo matora
20. Dr Iyamuremye Augustin: Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba
Uyu mugabo wo mu ishyaka PSD ni we wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’amashyamba muri Guverinoma ya mbere y’Ubumwe, icyakora we yashyizweho tariki 18 Kanama 1994 hashize ukwezi abandi bari mu mirimo.
21. Jean Berchmas Birara: Minisitiri w’Igenamigambi
Birara yagizwe Minisitiri w’igenamigambi kuwa 2 Nzeri 1994 nyuma y’amezi asaga abiri Guverinoma nshya igiyeho. Avuka mu ntara y’Iburengerazuba mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yirukanywe muri Guverinoma mu Ukwakira 1997.
22. Nkuliyingoma Jean Baptiste: Minisitiri w’Itangazamakuru
Yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru muri Guverinoma ahagarariye ishyaka MDR. Yavuye muri Guverinoma muri Kanama 1995.
Hashize imyaka 30 hashyizweho iyi guverinoma nshya yari ifite inshingano zo kuvugurura u Rwanda no kuririnda gusubira mu bihe by’amage.
Usibye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda kuri manda y’imyaka itanu mu matora aheruka kuba mu Rwanda muri Nyakanga 2024, nta wundi muntu n’umwe mu bari bagize guverinoma ukibarizwa mu butegetsi bw’u Rwanda.
