Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanaga 2024 nibwo humvikanye inkuru mbi ko Uzamurera Margaritte wari umunyeshuri muri ICK yitabye Imana.
Uzamurera yari umunyeshuri mu Ishami ry’Uburezi muri ICK, mu mwaka wa mbere w’agashami k’Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Umuhango wo guherekeza Uzamurera wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, aho hagarutswe ku buzima bwamuranze kugeza ashizemo umwuka azize urupfu rutunguranye.

Bwana Biziyaremye Fidele, ise wa Uzamurera avuga ko nta ndwara izwi yahitanye nyakikwigendera cyane ko nta gihe yari amaze arwaye.
Ati “Ubundi ntabwo twabanaga ariko umunsi wo gufatwaho twari twavuganye, bigeze nka saa kenda arambwira ati ndi muri siporo ningera mu rugo ndakuvugisha. Ageze mu rugo nta kintu yambwiye, ahubwo yabwiye abo bari kumwe ko agiye ku ruhuka byari bimaze kuba nka saa kumi.”
Akomeza agira ati “Bigeze saa mbili z’ijoro, nibwo bamubyukije ngo aze afungure, ngo arababwira ko yumva atameze neza.Bigeze aho kuvuga birahagarara atangira guca amarenga, avuga ko mu mihogo hamurya, nyuma abasaba agapapuro abandikira ko iyi ndwara atari ubwa 1 ayirwaye, ariko iyo yashakaga kuvuga yari gapfura cg se “angine” kuko nizo yakundaga kurwara. Nyuma yaho rero babona ibintu birakomeye, atangira kuzana urufuzi no kubura umwuka n’uturaso dukeya tuva mu mazuru kuva ubwo ntiyongeye kuvuga.”
Bikomeje gukomera hahise hitabazwa imodoka imujyana ku bitaro bikuru gusa bagerayo yamaze gushiramo umwuka.
Ibi byahamijwe na Nyiraminani Angelique wabanaga na Uzamurera.
Uwamariya Yvone wiganye na nyakwigendera kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza kuko bombi biganaga muri ICK, avuga ko yari umwana ukunda abantu, ukunda gufashanya, kandi agakunda gusenga cyane.
Margarite yavutse mu mwaka wa 2003, avukira mu Mudugudu wa Rubyiniro, Akagari ka Jurwe, Umurenge wa Kibangu uherereye mu Karere ka Muhanga.
Yari umwana wa kane mu muryango w’abana 6, abakobwa 5 n’umuhungu umwe. Uzamurera Margaritte aruhukire mu mahoro.

