Mu birori byo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa ko amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo ari inshingano y’ibanze.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, mu birori byari byitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda.  

Mu babyitabiriye harimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye nk’uko byari byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe Olivier ku munsi wejo hashije.

Mu ijambe rye, Perezida Kagame, yashimiye abanyarwanda kuba barongeye kumugirira icyizere ababwira ko ari ibyagaciro kongera kubabera umuyobozi muri manda nshya atangiye.

Ati “Nishimiye kongera kubabera umuyobozi kandi ni iby’agaciro kongera kubabera umuyobozi muri iyi manda nshya.”

Ku kijyanye n’umutekano wo mu karere umaze igihe kinini udahagaze neza, Perezida Kagame yashimangiye ko muri iyi manda nshya atangiye, amahoro mu karere ari kimwe mu byihutirwa cyane.

Yagize ati “Amahoro mu karere nicyo dushyize imbere, kuko hari hashize igihe kinini yarabuze, cyane cyane mu burasizuba bwa Repubulika  ya Demokarasi ya Kongo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ariko amahoro ntashobora gutangwa n’umuntu uwo ari we wese aho yaba ari hose, ndetse nuko yaba akomeye kose mu gihe igice ariho kitashyize imbere ibikenewe.

Perezida kagame yaboneyeho kugaragaza ko mu gihe ibyo yavuze haruguru bidakurikijwe uko ari ko kose, abakuriye leta na za guverinoma bakagerageza gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke ugaragara mu karere bitazatanga umusaruro ukwiye nk’uko babyifuza.

Mu gukemura iki kibazo, Perezida Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu bagerageje gukora ibyo bashoboye byose kugira ngo amahoro agaruke mu karere ariko anasaba ko kugira ngo amahoro arambye agerweho bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati “Ndashimira cyane  Perezida wa Angola João Lourenço uri kumwe natwe uyu munsi ndetse na Perezida wa Kenya William Rutto kuri byinshi bagerageje gukora ndetse banakomeje gukora.”

Yongeyeho ati “Amahoro ntashobora kugerwaho ubwayo , ahubwo twese dukwiye kugaragaza uruhare rwacu ndetse tugakora ibintu byiza mu rwego rwo kubona no kugera ku mahoro arambye.”

Iri jambo rije nyuma y’umwuka umaze imyaka irenga ibiri utifashe neza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aho Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibirego u Rwanda ruhakana ahubwo narwo rugashinja Kongo gushyigikira FDLR, umutwe u Rwanda ruvuga ko wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo gushakira igisubizo umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, tariki ya 30 Nyakanga 2024, nibwo i Luanda muri Angola hateraniye inama ya kabiri y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.

 Si Kongo gusa kuko hashize n’igihe umwuka udahagaze neza hagati y’u Rwanda n’Uburundi cyane ko Uburundi bwanahisemo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda ku butaka.

Uburundi bushinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi muri 2015 ndetse ko n’abatera Uburundi baturuka mu Rwansda abandi bagatorezwa mu Rwanda.

N’ikimenyimenyi, abaperezida bayoboye ibihugu byavuzwe ruguru ntibitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame ndetse nta n’intumwa bohereje.