Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yongeye kuraza Abanyarwanda neza nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Argentine amanota 58 kuri 38 mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Iyi ntsinzi u Rwanda rwayibonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, mu mukino wabereye muri BK Arena ndetse ukaba wari witabiriwe n’abafana batari bake.

Bella Murekatete ni umwe mubari gufasha u Rwanda kwitwara neza

Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza rutsinda amanota 5 mu kanya gato gusa Argentine iza kuyishyura.

Umikino waje gukomeza kugenda wegeranye ariko u Rwanda rubifashijwemo na Murekatete Bella na Ineza Sifa byatumye agace ka mbere karangira ruri imbere n’amanota 20 kuri 13 ya Argentine.

Nyuma y’akaruhuko gato u Rwanda rwakomeje gusatira cyane ari nabyo byarufashije gukomeza kuyobora kugeza ako gace karangiye ku manota 27 kuri 22 ya Argentine.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje gutsinda rubifashijwemo na Murekatete, Sifa na Mugeni bituma agace karangora ari amanota 48 kuri 29 ya Argentine.

Philoxy agerageza kwinjira

Mu gace kanyuma k’umukino Argentine yagarukanye imbaraga ishaka kugabanya amanota ariko ntibyagira kinini bihindura kuko u Rwanda rwakomeje kongera ikinyuranyo kuko umukino warangiye ari amanota 58 kuri 38.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nyuma yo kubona iyi ntsinzi ndetse bikanayita tike yo gukina imikino ya 1/2, yakomeje kuba iya mbere mu itsinda D nubwo bidahagije kuko kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kanama 2004,  biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda  iri bukine na Great Britain.

U Rwanda ruramutse rutsinze Great Britain biri butume ruguma ku mwanya wa mbere bityo rubone amahirwe yo kuzakina n’ikipe ya 2 mu rindi tsinda mu mikino ya 1/2. Ni mu gihe ruramutse rutsinzwe rugatakaza umwanya wa mbere rwazakina n’ikipe izaba iya mbere mu rindi tsinda.