Inyama, agashingwaryinyo, akaboga, akadahingwa, imbonekarimwe […] Aya ni amwe mu mazina akunze gukoreshwa iyo Abanyarwanda bavuga inyama kubera urukundo benshi bazikunda.
N’ubwo inyama zikunzwe na benshi, hari impungenge zigaragazwa n’impuguke mu buzima ku ndwara zishobora guterwa n’inyama ziribwa.
Izi mpuguke zigaragaza ko kurya kenshi inyama zitukura n’inyama zabanje gutuganywa bishobora gutera ibyago byinshi byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
Dr. Nita Forouhi uri mu itsinda ry’abashakashatsi 31 bakoze kuri ubu bushakashatsi avuga ko aribwo bwagutse kurusha ubwari bwarakozwe mbere bwerekana isano riri hagati y’inyama zitukura na diyabete yo mu bwoko bwa 2.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’ubushakashyatsi kuri diyabete n’indwara z’impyiko n’izumutima, Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ni indwara idakira iterwa n’uko isukari mu maraso iba iri hejuru cyane ku rugero ruhoraho.
Ni bwo bwoko bwa diyabete bukunze kubaho kurusha ubundi ku buryo iyo budakurikiranywe neza ishobora gutera ibibazo birimo indwara z’umutima, stroke n’indwara z’impyiko.
Dr Hilda Mulrooney, Umwarimu w’imirire n’ubuzima muri Kaminuza ya London Metropolian nawe avuga ko hari ibibazo byinshi bijyanye n’inyama bikwiye kwibazwaho cyane ku nyama z’inkoko n’ingaruka zishobora guterwa n’uburyo bwo kuziteka.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku barenga miliyoni 2 mu bihugu 20, bwagaragaje kandi ko ibintu birimo; ubwiza bw’ibiribwa, ibikorwa by’umubiri, itabi, kunywa inzoga, ingano y’ingufu, n’ibipimo bya BMI bishobora gutuma isano iri hagati y’inyama na diyabete yo mu bwoko bwa 2 itagaragara vuba.
Izi mpuguke zitanga inama ku bantu ko inyama zitukura zigomba kuza zisimbuzwa inyama z’inkoko, amashaza, ibishyimbo, tofu n’ibindi.”
Nubwo kugeza ubu nta bushakashatsi bugaragaza neza niba kurya inkoko bigira uruhare mu gukwirakwira kwa diyabete yo mu bwoko bwa 2, ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko gusimbuza inyama zitukura n’inyama z’inkoko nta kibazo bitera.
Inama isumba izindi ni ukurya inyama nke ahubwo imboga zikaba nyinshi.
