Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije Nigeria inkunga z’inkingo 10,000 za Mpox kugira ngo ibashe gukingira abaturage bayo kuko ifite abarwayi b’ubushita bw’inkende bagera kuri 40.

Nigeria ibaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye izi nkingo nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaje ko Mpox ari icyorezo cyugarije Isi.

Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja ku wa 27 Kanama 2024.

Nigeria ivuga ko kugeza ubu bafite abawayi 40 ba Mpox n’abandi 830 bafite ibimenyetso bagaragaye mu ntara 10 gusa umubare munini ukaba wiganje cyane mu ntara eshanu zirimo Bayelsa, Edo, Cross-River, Lagos, na Rivers.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuzima, Dr. Muyi Aina, yatangaje ko yishimiye izi nkingo kandi ko ibi bishimangira imbaraga z’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima ku Isi hose, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu ntara zagaragawemo iki cyorezo.

Nubwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariyo ifite umubare munini wabarwaye Mpox ku Isi, ntabwo ari yo yabaye iya mbare mu kwakira inkingo gusa Amerika yavuze ko nay o igiye kuyiha inking ibihumbi 50,000.

Ambasaderi wa Amerika muri Nigeria, Richard Mills yasobanuye ko impamvu Nigeria ariyo yabaye iya mbere mu kwakira inkingo za Mpox ari uko yamaze gutegura uburyo inkingo zizakoreshwa.

Ati “Leta ya Nigeria yashyizeho gahunda y’ikingira, hari gahunda y’uburyo izi nkingo zizakoreshwa neza, n’uburyo tuzabona umusaruro ukomeye muri iyi nkunga y’inkingo 10,000. Icyo nicyo cyatumye Nigeria ari yo yatoranyijwe kwakira ubu bwoko bwa mbere bw’inkingo.”