Ikipe ya Patriots BBC imaze gutsinda APR BBC mu mukino wa kane w”imikino ya nyuma ya kamarampaka.
Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuva saa mbiri z’ijoro ry’uyu wa Gatatu, watangiranye imbaraga ku mpande zombi bigaragara ko nta kipe yiteguye kuwutakaza. Ibi binagaragarira mu buke bw’amanota yatsinzwe.
Agace ka mbere karanzwe no gukubana kuko APR na Patriots zakomeje kugendana mu manota bityo aka gace karangira amakipe yombi anganya amanota 14-14.
Mu gace ka kabiri hashize iminota 2 nta kipe nimwe irongera kubona inkangara, gusa ntibyatinze ikipe y’ingabo z’igihugu yaje kongeramo akabaraga iyobora umukino ariko Patriots igaruka mu buryo bwihuse ibifashijwemo na Branch ndetse na Furaha bityo igice cya mbere kirangira Patriots iyoboye n’amanota 24- 20.
Nyuma y’ikiruhuko Patriots yagarukanye imbaraga ikomeza kuyobora umukino ibifashijwemo na Kamndon watsinze amanota menshi muri aka gace bityo karangira Patriots yongereye ikinyuranyo kuko yari iyoboye n’amanota 48-40.
Mu gace ka nyuma umufana wese wari uri muri BK Arena yibazaga amaherezo y’uyu mukino kubera ishyaka ryarimo no kudashaka gutakaza ku mpande zombi.
Umukino wakomeje kugorana ku ruhande rw’ikipe ya APR batakaza imipira bya hato na hato Patriots nayo ikomeza kungukira muri ayo makosa bityo umukino urangira ari Patriots itsinze ku manota 61 kuri 49 ya APR.
Iyi ntsinzi ya Patriots yatumye ihita inganya na APR umubare w’intsinzi kuko buri kipe imaze gutsinda imikino ibiri hakaba hasigaye imikino itatu.
Biteganyijwe ko umukino wa gatanu uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024.




