Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyongira Uzziel aratangaza ko hari icyizere cy’uko amayaga azongera agatoha kubera umushinga ‘Green Amayaga’.

Bwana Niyongira yatangarije ibi mu nama yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2024.

Inama yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abafite aho bahuriye n’uyu mushinga mu mirenge ine ukoreramo mu Karere ka Kamonyi

Ni inama yari igamije gusuzumira hamwe umusaruro w’umushinga ‘Green Amayaga’ mu gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu Karere ka Kamonyi kuko umushinga uri kugana ku musozo.

Mu byishimirwa uyu mushinga wagezeho harimo kugaragaza uruhare rufatika mu kubungabunga ibidukikije, gusana ubutaka bwangiritse, gukora imirwanyasuri no gutera ibiti.

Uretse ibi kandi, uyu mushinga wanahaye abaturage batishoboye bo mugice cy’amayaga ingurube kugira ngo babashe kuzamura ubukungu, bahabwa imbabura na gas

Mu kiganiro yagiranye na ICK News, Bwana Niyongira yavuze ko umushinga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu bice by’amayaga wari ukenewe cyane kuko igice cy’amayaga cyarangwaga n’izuba ryinshi, kugabanuka kw’ibiti n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Bwana Niyongira akomeza avuga ko kuri ubu hari icyizere ko amayaga yakongera agatoha hashingiwe ku byo babona bimaze kugerwaho.

Ati “Umushinga ugeze kure kuko tugeze kuri ‘phase’ ya gatatu kandi icyizere kirahari. Ubu urabona ko urusobe rw’ibinyabuzima dushaka, amashyamba, ibiti byose birahari. Kugeza ubu hari inkuru nziza ko amayaga azongera agatoha kuko ariyo ntego y’uyu mushinga.”

Bwana Niyongira Uzziel

Bwana Niyongira yanahishuye Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) giteganya gutangiza undi mushinga ugamije gukomeza kurengera ibidukikije. Ni umushinga uzakomereza mu yindi mirenge itaragezwemo n’umushinga ‘Green Amayaga’.

Uretse uwo kandi, hari n’undi mushinga Akarere ka Kamonyi gateganya gufatanyamo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba, akaba ari umushinga uzakorera mu mirenge 12 yo mu Karere ka Kamonyi.

Ibi byose ni mu rwego rwo gukomereza ku byagezweho n’Umushinga ‘Green Amayaga’.

Imyaka itanu igiye gushira mu Karere ka Kamonyi hatangijwe umushinga ‘Green Amayaga’ hagamijwe kongera ubwinshi bw’amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gice gikunze kwitwa amayaga.

Kuri ubu mu Karere ka Kamonyi, Umushinga ‘Green Amayaga’ urimo gushyirwa mu bikorwa mu Mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka na Rugalika.

Mu Ukwakira 2024, nibwo ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Gahunda z’Iterambere (UNDP) Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangije umushinga ‘Green Amayaga’ mu gice cy’amayaga kigizwe n’uturere tune aritwo; Kamonyi, Ruhango, Nyanza and Gisagara.

Uyu mushinga wagenewe asaga miliyari 31 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itandatu, wari ugamije kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya mbere cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1).

Ushyirwa mu bikorwa kandi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA).

Byari biteganyijwe ko miliyoni umunani z’ibiti aribyo bizaterwa mu rwego rwo gusazura amashyamba yangiritse. Byongeye kandi, umushinga unateganya ko ibiti by’imbuto byagombaga guterwa kuri hegitare 25.000 mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka. Ubutaka bungana na hegitare 263,000 byari biteganyijwe ko buzasubiranywa.

U Rwanda rufite gahunda yo kubungabunga amashyamba agize 30.4% by’ubuso bw’u Rwanda.

Ikindi cyateganywaga n’uyu mushinga ni uko miliyoni 1.3 z’abaturage bo muri Gisagara, Nyanza, Kamonyi, and Ruhango bagombaga kungukira mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho ingo ibihumbi 7,500 zagombaga guhabwa amatungo magufi, ingo ibihumbi 60,000 zigahabwa uburyo bwo gucana butangiriza ibidukikije kugira ngo hagabanywe icanwa ry’inkwi nibura ku kigero cya 25%.