Ubumuga bw’amaso bw’abana bukomeje kwiyongera ku Isi kuko ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko umwana umwe mu bana batatu ashobora kuba afite ikibazo cyo kutareba neza kure (Myopia).

Abashakashatsi bavuga ko ingamba za guma mu rugo zatewe n’icyorezo cya Corona zagize ingaruka mbi ku maso y’abana kuko bamaze igihe kinini birirwa bareba ama Televisiyo kandi badasohoka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Umugabane wa Aziya ariwo wugarijwe cyane n’iki kibazo kuko ibipimo bigaragaza ko iki kibazo gifitwe na 85% by’abana bo mu Buyapani, 73% by’abo muri Koreya y’epfo mu gihe mu gihe abo mu Bushinwa n’u Burusiya ari 40%.

Ibihugu nka Paraguay na Uganda ho igipimo kiri hasi kuko ari 1%, mu gihe mu bihugu nk’Ubwongereza, Irelande na Amerika bigeze kuri 15%.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cy’ubuvuzi bw’amaso cy’u Bwongereza, bwasesenguye ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bana n’ingimbi bagera kuri miliyoni eshanu bo mu bihugu 50 byo ku migabane yose itandatu.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ikibazo cya Myopia cyikubye gatatu hagati ya 1990 na 2023, aho kigeze ku gipimo cya 36%.

Abashakashatsi bavuga ko ubwiyongere bw’iki kibazo bwagaragaye cyane nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Myopia ikunze gutangira igihe umwana ari mu myaka y’amashuri abanza kandi ikarushaho gukomera kugeza ijisho rihagaritse gukura ku myaka 20 y’amavuko.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe mu bituma Myopia yiyongera ari ukuba utuye muri Aziya ndetse n’imyaka umwana atangiriraho amashuri, Aho nko muri singapore na Hong Kong, abana batangira amashuri bafite imyaka ibiri gusa.

Ibi bituma bamara igihe kinini bari mu bitabo no ku byuma by’ikoranabuhanga mu myaka yabo y’ubuto, bigateza umunaniro w’amaso bikabaviramo kurwara Myopia.

Ni mu gihe muri Afurika aho amashuri atangirira ku myaka hagati y’itandatu n’umunani, kurwara Myopia biba biri hasi cyane ugereranyije na Aziya.

Byitezwe ko mu 2050, iki kibazo kizaba gifite ingaruka ku bana bagera hejuru ya kimwe cya kabiri ku isi hose, aho abakobwa n’abagore bazaba bafite igipimo kiri hejuru ugereranyije n’abahungu n’abagabo kuko badakunze kugaragara mu bikorwa bibasaba kumara umwanya munini hanze.

Nubwo Aziya yitezweho kugira igipimo kiri hejuru ugereranyije n’indi migabane mu 2050, aho hafi 69% bazaba bafite Myopia, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishobora kugera kuri 40%, nk’uko abashakashatsi babivuga.

Impuguke zo mu Bwongereza mu by’ubuvuzi bw’amaso zivuga ko abana bagomba kumara byibura amasaha abiri hanze buri munsi, cyane cyane abari hagati y’imyaka irindwi n’icyenda, kugira ngo bagabanye ibyago byo kugira ikibazo cyo kutareba neza kure.