Inkubi y’Umuyaga yiswe Helene yibasiye Leta zunze Ubumwe za Amerika imaze guhitana abagera kuri 64 mu gihe abakabakaba miliyoni 3.5 badafite amashanyarazi.

Iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura idasanzwe yibasiye Amerika kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Nzeri 2024.

Uretse abantu bahitanwe n’uyu muyaga, haracyabarurwa kandi ibintu byinshi byangiritse mu bice byo mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Amerika, byumwihariko mu bice bya Apalachians.

Guverineri wa Leta ya Georgia, Brian Kemp yavuze ko bisa nk’aho ari igisasu cyahatewe nyuma yo kureba ibyangiritse.

Mu butumwa bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yavuze ko umuyobozi w’ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza(FEMA), Deanna Criswell, azenguruka mu majyepfo y’iburasirazuba kugira ngo asuzume ibyangiritse ari kumwe n’abandi bayobozi bo muri leta ndetse na b’inzego z’ibanze.

Perezida Biden yakomeje agira ati “Mbabajwe cyane n’ababuze ubuzima ndetse n’ibyangiritse bitewe n’inkubi y’umuyaga Helene mu majyepfo y’iburasirazuba. Ubuyobozi bwanjye bukomeje kuvugana n’abayobozi ba za leta n’ubuyobozi bwibanze kugira ngo abaturage babone inkunga y’ibyo bakeneye.”

Ati “Ntabwo tugiye kugenda. Ntabwo tugiye gucika intege.”

Visi-perezida akaba n’umukandida w’Ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka, Kamala Harris, yavuze ko yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’uyu muyaga.

Ati “Abakozi ba guverinoma bari hose kugira ngo bagoboke imiryango yahuye n’ingaruka ku buryo ibikoresho nkenerwa nk’ibiribwa, amazi, na za moteri biboneka.”

Umuyaga mwinshi, imvura nyinshi, imyuzure na tornado byakurikiye Helene bimaze kwangiriza ibintu bibarirwa mu mamiliyaridi y’amadolari, mu mijyi itandukanye, birimo imihanda minini, amazu menshi ndetse nibikorwa by’ubucuruzi.

Jonathan Porter, umuyobozi w’iteganyagihe muri AccuWeather, yavuze ko ibyangijwe n’umuyaga bishobora kuzabarirwa hagati ya miliyari 95 na 110 z’amadolari ya Amerika, bikaba bishoboka ko iyi ari umwe mu muyiga yangirije ibintu bihenze mu mateka ya Amerika.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Amerika, Associated Press, Helene kugeza ubu imaze kwambura ubuzima abantu 64 muri Floride, Georgia, Carolina y’Amajyaruguru, Carolina y’Amajyepfo na Virginie.

Muri abo bantu bamaze gupfa harimo abashinzwe kuzimya umuriro, umugore n’impanga ze z’ukwezi kumwe n’umukecuru w’imyaka 89. Ni mugihe abantu benshi biganjemo abana bari kwitabwaho mubitaro kubera ibikomere bikomeye bafite byatewe n’iki cyiza.