Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugirijwe induru n’umwe mu basenateri ba Australia.

Nk’uko bitangazwa na BBC, Lidia Thorpe, umwe mu bagize itsinda ry’abenegihugu kavukire ba Australia yateje igisa n’akaduruvayo ubwo yateraga hejuru avuga ko atari mu bo Umwami Charles III  ahagarariye. yagize ati “Nturi Umwami wanjye.”

Iki gisa n’imyigaragambyo cyabaye ubwo Umwami Charles III yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Australia gusa ntibyatumye ibirori bidakomeza kuko Lidia Thorpe yahise ajyanwa n’abashinzwe umutekano hirya kugira ngo ibirori bikomeze.

Australia ni kimwe mu bihugu Umwami w’Ubwongereza afitemo ububasha kuko afatwa nk’umukuru w’iki gihugu n’ubwo hashize iminsi hari impaka ziganisha ku kuvana uyu mwami muri izo nshingano.

Si Thorpe gusa utumva impamvu ubwami bw’Ubwongereza bukiyoboye igihugu cyabo kuko n’abandi baturage bo mu birwa bitandukanye byo muri iki gihugu bavuga ko kugeza ubu nta bwigenge buhagije bahawe ahubwo ko bakimeze nk’abari mu buretwa.

Nyuma yuko Thorpe akoze ibisa nko kwigaragambya yabwiye BBC ko bwari uburyo bwiza bwo koherereza ubutumwa busobanutse ku Mwami Charles III.

Ati “Kugira ngo ube umutegetsi w’igihugu, ugomba kuba uvuka muri icyo gihugu.”

Thorpe we ahamya ko kugira ngo Umwami Charles III ayobore mu mahoro yagombaga kubanza akamenyana ndetse akanakundana n’abenegihugu kavukire ba Australia ariko ko ntabyo yakoze.

Ati “Dushobora kuba igihugu cyiza – ariko ntidushobora kunamira umukoloni, ufite abakurambere bari mu bakoze ubwicanyi bukabije ku bantu bacu.”

Muri iki gihugu hakomeje kwibazwa ikizakorwa ngo ubusumbane bugaragara mu bukungu, uburezi n’ibindi hagati y’abenegihugu kavukire n’abandi baturage bugabanuke.

Nubwo hari abagaragaje kutishimira kuyoborwa n’Umwami Charles III, hari abandi benshi bavuga ko babyishimiye ndetse bagaragaye batonze umurongo hanze y’Inteko Ishinga Amategeko umunsi wose banazunguza  amabendera y’icyo gihugu.

Australia ni kimwe mu bihugu byakoronijwe n’Ubwongereza ndetse ikaba inabarizwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi nka CommonWealth.

Amateka  avuga ko Abongereza bageze mu gihugu cya Australia bagiye kugikoroniza mu  myaka 230 ishize, muri icyo gihe ba kavukire batayobotse inzira ya gikoroni bahuye n’akaga gakomeye ko gukurwa mu byabo , kwicwa kugeza nibura mu myaka y’1930.

Kugeza nubu bamwe mu bafite inkomoko ku bisekuru bya kavukire baracyakorerwa irondaruhu n’ivangura aribyo bikomeje guteza ba kavukire gushaka guharanira uburenganzira bwabo.