Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abakina Shampiyona y’imbere mu gihugu itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Djibouti igitego 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika mu bakina imbere mu bihugi byabo (CHAN)
Nu mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 ubera kuri Sitade Amahoro, utangira Saa 15:00.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Frank Splitter Torsten wari utoje umukino wa mbere w’iyi kipe, yatangira abakinnyi 11 barimo mu izamu Pacifique, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Jean Bosco, Kevin Muhire, Arsene Tuyisenge, Iyabivuze Ozee, Dushimimana Olivier ndetse na Niyibizi Rhamadhan.
Igice cya mbere cyatangiye amakipe yigana mu buryo bw’imikinire gusa ikipe y’igihugu y’u Rwanda anyuzamo akagerageza uburyo naho ikipe y’igihugu ya Djibouti igasigara icungira ku mipira yihutaga n’ubwo itari myinshi.
Ni igice cyaranzwe no kwigana ku mpande zombi ndetse no gukinira hagati mu kibuga cyane bityo umukino urangira ari 0-0 hagati y’impande zombi
Mu gice cya kabiri, umutoza wa Amavubi Frank Splitter yatangiranye impinduka mu Kibuga, akuramo Rhamadhan yinjiza Mugisha Gilbert.
Amavubi yahise atangira kwataka cyane ndetse iyi kipe itangira kubona amahirwe menshi imbere y’izamu ndetse n’imipira y’imiterekano myinshi.
Umutoza wa Amavubi Frank yakomeje gukora impinduka nyinshi mu kibuga, akuramo Fitina Ombolenga ndetse na Olivier Dushimimana ashyiramo Gilbert ndetse na Didie gusa ntibyagira icyo bitanga.
Ku munota wa 79′ ku mupira wihutitaga wari utewe n’abakinnyi ba Djibouti banyura kuruhande, abasore ba Amavubi bakoze amakosa ntibabasha kuwuzibira maze Gabriel Dadzie wari wazonze Amavubi , maze itsinda igitego bityo umukino urangira ari igitego 1-0 cya Djibouti .
Uyu niwo mukino wa mbere, ikipe y’igihugu Amavubi atsindiwe muri Sitade Amahoro ivuguruye.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba kuwa Kane , tariki 31 Ukwakira 2024.
