Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije Miss Nshuti Muheto Divine igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.
Miss Muheto yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya.
Urukiko kandi rwanzuye ko Miss Nshuti Muheto Divine adahamwa n’icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabigaragarije urukiko.
Iretse igifungo kandi, Miss Muheto yanaciwe ihazabu y’ibihumbi 190Frw.
Rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa.
Miss Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2022, yari akurikiranyweho ibyaha byo gutwa ikinyabiziga yasinze, gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara afite ndetse no guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka byose biteganywa n’ingingo zitandukanye zo mu itegeko ryerekeye imikoreshereze y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
