Ihuriro ry’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Muhazi giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyiginya, biyemeje kurwanya ikibazo cy’igwingira mu baturanyi babo bakoresheje intungamubiri zitangwa n’amafi.
Kuva mu myaka itatu ishize, aba barobyi biyemeje kujya batanga ibiro icumi by’indugu, bizajya bigabanwa n’imiryango icumi buri cyumweru.

Baganira na ICK News, bamwe mu bahawe ayo mafi bavuga ko mbere y’iki gikorwa bamwe mu bana babo basaga nabi kubera ko bari mu mirire mibi, gusa ko kuri ubu bameze neza nta kibazo cy’ubuzima bafite.
Mukabahire Rahabu utuye mu Kagari ka Nyarubuye ho mu murenge wa Munyiginya avuga ko yasigaranye umwana watawe na se na nyina afite umwaka umwe n’ibiro 6 ariko nyuma y’amezi atanu amugaburira indugu ahabwa n’aba barobyi, umwana ageze ku biro 12.
Murekeyisoni Jeanette utuye mu Kagari ka Nkomangwa ufite abana 2 avuga ko yatangiye guhabwa indugu mu gihe cya Covid-19. Ngo muri icyo gihe yiyumva nk’aho ariwe mukene inyuma y’abandi, abana be basa nabi ariko kuri ubu ngo abana be bameze neza kandi banatsinda neza mu ishuri.
Ati “Aho ntangiriye kubagaburira indugu ubu rwose barasa neza ku buryo byabongereye n’ubushobozi bw’imitsindire mu ishuri.”

Alphonse Gatete, Umuyobozi w’ihuriro ry’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Muhazi avuga ko iyi gahunda bayiteguye muri 2021 bagamije kurwanya imirire mibi mu baturiye Ikiyaga cya Muhazi, kandi bagenda babasaranganya ku buryo bigera ku miryango myinshi.
Ati “Gahunda y’iki gikorwa cyo gutanga indugu ni ukugira ngo imirire myiza iboneke mu baturiye iki kiyaga cyane cyane abatari abarobyi.”

Kwibuka Eugene Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko ari byiza ko buri munyarwanda yagira umuco wo kwibuka kurya ifunguro rifite kimwe mu biribwa bikomoka ku matungo mu kurwanya imirire mibi.
Ati “Dushishikariza cyane Abanyarwanda ko mu mafunguro bafata bibuka n’amafi, imboga n’imbuto.”
Kwibuka avuga ko cyane cyane bagomba kwibanda ku bikomoka ku matungo nk’amagi, inyama, amafi, amata n’ibindi kuko ari ngenzi cyane nk’uko n’ibindi bitera imbaraga nk’ibijumba, umuceri n’ibirayi na byo bikenerwa.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo muri 2022, yagaragazaga ko umusaruro w’amafi wari wiyongereye uva kuri toni 41,664 ugera kuri 43,560.
Uyu musaruro waje kwiyongera kuko mu mwaka wa 2022/2023, mu Rwanda, habonetse umusaruro w’amafi ungana na toni ibihumbi 46,495.
Kuri ubu, u Rwanda rufite intego y’uko muri uyu mwaka 2024 uri kugana ku musozo rusarura toni ibihumbi 112 z’amafi.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko amafaranga yashyizwe mu bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, yiyongereyeho miliyari 1.8 z’amafaranga y’u Rwanda kuko yavuye kuri miliyari 355.4 yariho mu 2023/2024, agera kuri miliyari 357.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
