Hashize hafi imyaka itatu, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku bufatanye n’Umuryango ‘See You’ bakorana mu gufasha abana bari munsi y’imyaka 18 bafite ibibazo by’amaso mu turere turindwi tw’Intara y’Uburengerazuba.
Ubu bufatanye bugamije kumenya no kuvura ibibazo by’amaso hakiri kare kugira ngo bitavamo ibibazo bikomeye byanatera ubuhumyi bwa burundu.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2024, itsinda ry’abaganga b’amaso bo mu Bitaro bya Kabgayi n’ibya Kibogora, basuye amashuri abiri yo mu Karere ka Nyamasheke kugira ngo bakore isuzuma ry’amaso ku banyeshuri bahiga.
Amashuri yasuwe ni Ishuri rya Wisdom hamwe n’Ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Augustin.
Mu kiganiro na ICK News, Sr. Nzeyimana Francine ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi yasobanuye ko Minisiteri y’Ubuzima ari yo igena aho umufatanyabikorwa w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi azakorera bitewe nibyo abagenerwa bikorwa bakeneye ndetse n’aho baherereye.
Sr. Nzeyimana akomeza avuga ko umushinga bafatanyijemo na ‘See You’ ugamije gusuzuma no kuvura abana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 18.”
Ku kijyanye n’umusaruro umaze gutangwa n’ubu bufatanye, Sr. Nzeyimana avuga ko “Mu myaka itatu ishize, uyu mushinga watumye habaho igabanuka rikomeye ry’ibibazo by’uburwayi bw’amaso mu bana bo mu Ntara y’Uburengerazuba.”
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi b’amashuri bagaragaza ko bishimiye ibikorwa by’uyu mushinga bavuga ko “waje ukenewe.”
Safari Jean Pierre, Umuyobozi w’Ishuri ry’Incuke n’iribanza rya ‘Wisdom’ ishami rya Nyamasheke, avuga ko gahunda y’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi na ‘See You’ ari ingirakamaro kuko ituma abanyeshuri bamenya uko bahagaze. Ati “Ni gahunda ishimishije cyane. Bamwe mu banyeshuri bashoboraga kuba bafite ibibazo by’amaso nyamara bitaramenyekanye, ariko ubu bashobora kubona ubufasha.”

Safari yasobanuye ko hari abanyeshuri bagorwaga no kubona ibintu bibegereye cyangwa biri kure. “Ubu ubwo ibibibazo bimaze kumenyekana, twizeye ko bizavurwa vuba.”
Mu Ishuri ry’imyuga rya Paruwasi ya Nyamasheke, St. Augustin TVET, abanyeshuri na bo bishimiye ko basuzumwe amaso.
Ku nshuro ya mbere yari yisuzumishije, Nzabonimpaye Gerard, umunyeshuri wiga ubwubatsi, yavuze ko yabyishimiye, dore ko yanasanganywe ikibazo cyo kutabona neza ibintu biri kure, ndetse abwirwa icyo gukora.
Ati: “Bansabye kujya kwa muganga kugira ngo mvurwe kandi nzanakomeze gukurikiranwa kenshi.” Yaboneyeho bagenzi be kujya bisuzumisha kugira ngo urwaye abe yatangira kwivuza hakiri kare.
Uwitwa Tuyishime Jean Pierre, nawe yunze mu rya Nzabonimpaye avuga ko ari ubwa mbere yari asuzumwe amaso. Ati: “Ni byiza kumenya uko amaso yanjye ameze n’uburyo bwo kuyitaho,”
Byiringiro Jean Pierre, Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, yashimiye Ibitaro bya Kabgayi ndetse n’Umuryango ‘See You’ ku bw’imbaraga bashyira muri iki gikorwa, mu karere kabo, anabizeza gukomeza kubabera abagenerwa bikorwa beza.
Yagize ati “Iyi gahunda ifasha abantu kumenya indwara zifata amaso, uko bitangira, n’igihe cyo gushaka ubuvuzi.”
Yongeho ati “Turabashimira ko basuzuma indwara z’amaso ku buntu kandi umuntu usanganwe afite ikibazo, akitabwaho n’inzobere.”
Agaruka ku kamaro ko gusuzuma abanyeshuri, Byiringiro yashimangiye ko uyu mushinga wateje imbere ubumenyi ku bijyanye no kwita ku maso no koroshya kubona ubuvuzi bwayo, ku buryo byafashije abana benshi n’imiryango yo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga, abana n’imiryango yo mu Ntara y’Uburengerazuba babonye kandi bumva neza akamaro ko kwita ku maso no kugera ku buvuzi.”
Imibare y’ibitaro by’Amaso bya Kabgayi igaragaza ko mu isuzuma nk’iri ryo muri 2022 hitabiriye abanyeshuri ibihumbi 18,917. Muri bo, ibihumbi 13,855 bavuriwe mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi.


