Nyuma y’imyaka itanu inkongi y’umuriro yibasiye ku buryo bukomeye igisenge cya Ketederali Notre-Dame, iyi Katederali iri rwagati mu murwa mukuru w’u Bufaransa, i Paris, yongeye gufungura imiryango, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzogera yayo imaze imyaka amagana yongera kuvuga ndetse n’inanga yayo y’agatangaza yongera gucurangwa.
Iyi katedrali, ifite amateka akomeye mu myemerere n’umuco w’u Burayi, yongeye guhabwa icyubahiro cyayo nka kimwe mu bimenyetso by’ingenzi ku isi.

Ni mu birori by’akataraboneka byitabiriwe n’abanyacyubahiro bagera ku 1,500 barimo Perezida watowe Donald J. Trump, Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jill Biden, Igikomangoma cy’u Bwongereza William, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, abahoze ari abaperezida b’u Bufaransa, umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk n’abandi.

Abakurikiranira hafi basanga iki gikorwa cyashimangiraga intego ya Perezida Emmanuel Macron yo kugihindura umwanya ukomeye w’ubuhuza bw’ibihugu, anerekana ubushobozi bw’u Bufaransa bwo guhuza isi mu gihe akomeje guhura n’ibibazo bya politiki imbere mu gihugu.
Uyu muhango watangijwe n’irangira ry’inzogera y’amateka akomeye kuko imaze ibinyejana by’imyaka muri iyi Katederali, cyane ko ari urwibutso rw’Umwami Louis wa XIV. Ni inzogera ifite toni 13.
Hanze y’inzugi z’agatangaza za Notre Dame, Arkiyepiskopi wa Paris Laurent Ulrich yazamuye inkoni ye ayikomangisha ku nzugi inshuro eshatu maze agira ati “Bavandimwe, nimwinjire muri Notre-Dame.”

Inkoni yakoresheje akomanga, yakozwe mu giti cyarokotse inkongi y’umuriro yibasiye igisenge cya Notre Dame.
Abari imbere mu kiliziya bagera ku 2,500 bose bari buzuye ituze.
Nyuma yo gukomanga ku nshuro ya gatatu, inzugi ziremereye za Katederali Dotre Dame zakingutse, urumuri n’amabuye y’umuhondo yakoreshejwe mu gusana bigaragaza ubwiza bw’imbere muri katederali.

Amajwi y’ibyuma bya muzika ndetse n’abaririmbyi baherekeje umutambagiro wari ugizwe n’Abihayimana benshi mu myambaro ya liturujiya yateguwe n’Umunyamideri w’Umufaransa, Jean-Charles de Castelbajac.
Ni imyambaro ikoranywe ubugeni bugezweho ariko buvanze n’ubwo mu gihe cya kera. Amakuru avuga ko hakozwe imyambaro irenga ibihumbi bibiri.
Umuvuduko w’ishyirwa mu bikorwa umushinga wo kuvugurura Notre-Dame, wagaragaje ubushobozi bw’u Bufaransa mu gushyira mu bikorwa imishinga minini, nk’uko byagaragaye no mu myiteguro y’imikino ya Olempike iheruka kuhabera mu mpeshyi. Byanagaragaje kandi ubuhanga bw’abanyabugeni n’abanyabukorikori b’Abafaransa.
Mu ijambo rye rigufu, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko ubuhangange bwa Notre Dame ari ubwa buri Mufaransa wese.
Yongeyeho ko igikorwa cyo kuyivugurura cyahaye u Bufaransa icyerekezo cy’icyizere, hashingiye ku buryo yavuguruwe mu gihe gito-imyaka 5- mu gihe imirimo yo kuyubaka yatwaye imyaka 182. Iyi kiliziya yatangiye kubakwa mu 1163.
Macron yavuze ko katedrali yasubiranywe ubwiza bwayo bwose ndetse kurusha uko yari imeze mbere.
Ibikorwa byo kuyisana byasabye imbaraga nyinshi, aho hakozwe ubukangurambaga bwakusanyije miliyoni zisaga 840 z’amayero (angana na miliyari 1,228,164,000,000 Frw). Aya mafaranga yatanzwe n’abagira neza bagera kuri 340,000. Ibiti birenga 2,000 byakuwe mu mashyamba ya leta n’ay’abantu ku giti cyabo.
Inkongi yangije byinshi, ariko ubu ibyari byangiritse byose byarasanwe, ibyumba byarasubiranyijwe, igisenge n’umunara ugezweho byasubijweho ndetse n’imbere.
Ubwo umunara wubakwaga, hashyizwemo umusaraba w’amabuye w’agaciro n’ibirango by’abafashije mu mushinga.

Abakoze umushinga wo kuvugurura iyi katederali ndetse n’abagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi tariki ya 15 Mata 2019 bashimiwe by’umwihariko aho bakomewe amashyi n’abitabiriye ibi birori mu gihe kirenga iminota itanu.

Ibi birori byabaye kandi umwanya wo gukomeza dipolomasi kuri Macron no ku Bufaransa.
Perezida Donald J. Trump watowe na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine bari baje i Paris muri uyu muhango bahurijwe na Perezida Macron mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘Élysée Palace’ mbere y’ibirori, aho Zelensky yaboneyeho umwanya wo kwinginga Trump ngo akomeze gutanga inkunga mu guhangana n’intambara ya Ukraine.
Misa yo guha umugisha Alitari y’iyi Katederali, iteganyijwe uyu munsi, tariki ya 8 Ukuboza 2024, aho biteganyijwe ko iri bwitabirwe n’Abepiskopi basaga 170 ndetse na Perezida Emmanuel Macron ndetse n’abandi bakiristu bo hirya no hino.
Nubwo katedrali yongeye gufungura imiryango, hari ibikorwa bizakomeza, harimo gusana igice cyo hanze no gutegura ibindi bikenerwa mu gihe kizaza. Ahakikije katedrali na ho hazatunganywa kugirango mu gihe cy’ubushyuhe hajye hahorana ubuhehere, hagamijwe gufasha abashyitsi basura iyi Katederali.
Amafoto: AFP
