Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje icyiciro gishya cy’ibihano ku bayobozi benshi b’Abarusiya, ibigo n’ubwato bifitanye isano n’intambara ikomeje kubera muri Ukraine.

Izi ngamba zongereye imbaraga z’u Burayi mu guca intege ubufasha bwa Moscow mu ntambara ndetse no guhana abantu n’ibigo byo mu mahanga bifasha ibikorwa bya gisirikare n’iby’ubucuruzi by’u Buruseya.

Urutonde rw’ibihano rurimo abantu 54 n’ibigo 30, harimo abayobozi ba leta, amasosiyete ndetse n’ubwato butwara peteroli, gaze, n’intete zibwa muri Ukraine.
Mu bagizweho ingaruka n’ibi bihano harimo n’abayobozi babiri ba gisirikare bo muri Koreya ya Ruguru, No Kwang Chol na Kim Yong Bok, bashinjwa gufasha mu bufatanye bwa gisirikare n’u Burusiya, harimo kohereza abasirikare ibihumbi no gukurikirana ibikorwa byabo.

Ubwato bukora mu ibanga bw’u Buruseya, bukoreshwa mu gukwepa ibihano ku bicuruzwa by’ingufu, buje bwiyongera ku bundi 52 bwahagaritswe kuba bwakoresha ibyambu by’i Burayi.

Ibindi bigamijwe n’ibi bihano birimo inganda za gisirikare z’Abarusiya, inganda z’imiti, ndetse n’isosiyete y’indege ya gisivili ifasha mu bikorwa byo gutwara ibikoresho by’ingabo z’u Burusiya.

Uruhare rw’u Bushinwa n’ibindi bigo mpuzamahanga
Ku nshuro ya mbere, EU yibasiye byeruye Abashinwa n’ibigo byabo, ibashinja gutanga ibikoresho by’ibisasu (drone) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu Burusiya.

Ibigo byo mu Buhinde, Irani, Seribiya, na Leta zunzwe ubumwe z’Abarabu (UAE) nabyo biri gukorwaho iperereza bashinjwa ko bafasha mu guhererekanya ikoranabuhanga ry’ibanga cyangwa mu gufasha u Burusiya gukwepa ibihano by’ubucuruzi n’ibikoresho bya gisirikare bya EU.

Kaja Kallas

Kaja Kallas ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU avuga ko gahunda y’ibihano ku Burusiya igamije kubuca intege zo gukomeza intambara ndetse n’ibigo bikomeje kugira uruhare mu gutuma intambara idahagarara.

Ati “Turi inyuma y’abaturage ba Ukraine mu buryo bwose: ubutabazi, ubukungu, politiki, dipolomasi, ndetse no mu bya gisirikare.”

Kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, EU yashyizeho ibyiciro byinshi by’ibihano, bigera ku bantu n’ibigo birenga 2,300. Ibihano birimo kubuza ingendo, gufatira imitungo, no guhagarika ubucuruzi bigamije guca intege ubushobozi bw’u Burusiya mu gutera inkunga ibikorwa by’intambara.