Mu butumwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Eduard Sinayoboye yageneye Abakristu muri iki gihe cy’iminsi mikuru, yongeye kwibutsa abayihimbaza kutibagirwa gusangira n’abakene.
Ni ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ‘Kinyamateka’ aho Musenyeri Sinayobye avuga ko Yezu Kristu agaragarira mbere na Mbere mu baciye bugufi n’abadafite amikoro.
Ati “Yezu Kristu aragutegereje ngo umumenye, umwakire muri bariya bana bo mu muhanda, biyahuza ibiyobyabwenge, kuko ubuzima bwabaruriye bagahitamo kwiyahura mu bibahuhura.”
Musenyeri Sinayobye akomeza avuga ko kwegera bene abo bana ukabagarurira icyizere cy’ubuzima n’akamwenyu ku maso, ngo ni Yezu uba agusekera.
Yasabye kandi abashakanye kongera kunagura umubano wabo.
Ati “Nimwongera kurebana akana ko mu jisho, mukongera gufatana mu kiganza, aho niho mumenyera ko Yezu yavutse mu mubano wanyu.”
Yagarutse kandi ku mugenzo wo gukuramo inda, avuga ko abana bicwa bataravuka ari Yezu utakamba, bityo ko Noheli ari ukumva ayo marira y’inzirakarengane zitagira gitabara.
