Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 69 barimo Abanya-Mali 25. Ubu bwato bwavaga muri Afurika y’Uburengerazuba bugana muri Esipanye bwagiriye ikibazo mu mazi ya Maroc ku wa 19 Ukuboza, nk’uko abayobozi bo muri Mali babitangaje.

Ubu bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 80 ubwo bwarohamaga.

Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ukuboza 2024, nibwo byatangajwe ko abantu 11 ari bo barokotse.

Hashyizweho itsinda ry’ubutabazi rikurikirana iki kibazo kandi rizajya ritanga amakuru mashya igihe yaba abonetse, nk’uko iyo minisiteri yakomeje ivuga.

Inzira inyura mu Nyanja ya Atlantika, ikunze gukoreshwa n’abimukira baturuka ku nkombe za Afurika y’Uburengerazuba berekeza ku birwa bya Canary muri Esipanye, yagaragayemo ubwiyongere bw’abayikoresha muri uyu mwaka.

Imyaka y’intambara mu karere ka Sahel, ari nako Mali iherereyemo, ubushomeri, hamwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku buhinzi ni bimwe mu mpamvu zituma abantu bagerageza kwambuka iyi nzira.

Iyo nzira, inyura ku nkombe za Atlantika ku ruhande rwa Mauritania na Maroc yerekeza muri Esipanye, iri mu nzira mbi cyane ku isi.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abimukira ‘Walking Borders’ rivuga ko muri Kamena, abantu bakabakaba ibihumbi 5,000 bapfiriye mu mazi mu mezi atanu ya mbere ya 2024. Aba bapfuye bagerageza kugera kuri ibi birwa bya Esipanye.