Abacururiza mu Isantere ya Miyovo iri mu Karere ka Gicumbi ntibavuga rumwe n’abahacungira umutekano ku kibazo cy’urugomo rukomeje kuhagaraga.

Urugomo ruvugwa muri iyi santere rushingiye ku kuba ngo ingufuri z’abahacururiza zishyirwamo ‘super glue’ mu gihe cy’ijoro.

Abacuruzi bashinja abashinzwe umutekano w’iyi santere ko ari bo bashyira ‘super glue’ mu ngufuri zifunga amazu bacururizamo.

Nyiraneza Joseline ucururiza muri Miyove avuga ko aherutse kubwirwa n’umwe mu bashinzwe kurinda umutekano ko ibyo barimo kubona ‘ari imirabyo, inkuba zitaraza.’

Ati “Ejo bundi kuwa Gatandatu, nageze mu kazi mvuye hano kuri resitora, mfunguye ingufuri biranga, sinkamenye ko bashyizemo supaguru. Ubwo nahise nsubira imuhira mbwira umugabo ko niyo twashyizemo ya 2 nayo bongeye kuyishyiramo super glue.”

Ndagijimana Sylvestreyungamo ko nawe amaze kwangiririzwa ingufuri eshanu.

Ati “Maze kwicirwa ingufuri zigera muri 5, urumva ko ni ibihumbi 10,000. Icyo gihombo se tuzakibaza nde? Ni akarengane.”

Aba bacuruzi bavuga ko nibura buri munsi hari uwangiririzwa ingufuri muri ubwo buryo, bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha gushakira umuti iki kibazo.

Ku rundi ruhande, abashinzwe gucunga umutekano w’Isantere ya Miyove bahakana ibyo bashinjwa.

Bamwe mu bakorera Koperative KOGIUMU icunga umutekano muri iyi centre ya miyove bashyirwa mu majwi n’aba baturage gushyira super glue mu ngufuri zabo bahakana uruhare rwabo muri ibi bikorwa .

KARENGERA Ildephonse Perezida wa Koperative KOGIUMU ishinzwe gucunga umutekano w’Isantere ya Miyove avuga ko nawe ubwe umuryango w’inzu ye uri mu yashyizwemo super glue.

Ati “Natwe turimo kubyumva gutyo. Turakomeza gukorana n’izindi nzego z’umutekano, amakuru azagera ubwo amenyekane, abo bakora ubwo bugome bamenyekane. Nanjye hari aho nasanze bashyize super glue mu nzu, ku ngufuri y’umucuruzi ncumbikiye.”

Ubu abaturage n’abakorera ubucuruzi muri iyi Santere ya Miyove bafite impungenge z’ibyabo bishobora kwibwa ndetse n’ubuzima bwabo bukaba bwashyirwa mu kaga n’aba biyorosa ijoro bakarara basuka super glue mu ngufuri. 

Rusizana Joseph uyobora Umurenge wa Miyove avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo mu maguru mashya.

Ati “Ni ikibazo kirimo urugomo kuko ntibaca ingufuri ngo binjire mu nzu, bityo rero tugiye gikurikirana tumenye ikibyihishe inyuma.”

Biravugwa ko kuri ubu, ikibazo gishingiye ku bwumvikane buke mu myishyurire y’amafaranga y’umutekano, kuko abacuruzi bavuga ko abari gukorerwa urugomo usanga ari abafitanye ikibazo cy’imyishyurire n’abashinzwe umutekano.

Si ubwa mbere humvikana ukutavuga rumwe hagati y’abacuruzi bakorera mu Isantere ya Miyove n’abashinzwe kuharindira umutekano kuko muri Gashyantare 2024 izi mpande zombi zakozanyijeho ikibazo kigakemurwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge.

Icyo gihe, abashinzwe gucunga umutekano bishyuzaga amafaranga yabo mu minsi icumi kandi ngo mu masezerano bagomba kwishyurwa mu minsi 15.

Icyo gihe ngo utarishyuraga mu minsi 10, ntiyarindiwaga umutekano, ari byo byatumye hatangira kumvikana ubujura bwa hato na hato.

Mu gukemura iki kibazo, Umuyobozi w’Umurenge yasabye abashinzwe gucunga umutekano kubahiriza ibikubiye mu masezerano.