Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ubuyobozi bwe buri hafi gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas nyuma y’amezi arenga 14 y’imirwano.

Mu ijambo yavugiye i Washington kuri uyu wa Mbere rigamije kugaragaza ibyagezweho mu miyoborere ye y’ububanyi n’amahanga, Perezida Biden yavuze ko ishusho y’ayo masezerano ijyanye n’icyifuzo yatanze mu buryo burambuye, mu mezi ashize.

Abayobozi bakuru mu buyobozi bwa Biden bemeje ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Hamas ashobora kugerwaho mbere y’irahira rya Donald Trump mu cyumweru gitaha, kuko na guverinoma ya Isiraheli yemeje ko ibiganiro bimeze neza

Umujyanama mu by’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jake Sullivan, yavuze ko hari “amahirwe akomeye” yo kugera ku masezerano mbere y’uko Joe Biden ava ku butegetsi, kubera ko “igitutu kuri Hamas kigenda cyiyongera.”

Sullivan yagize ati “Turi hafi kugera ku masezerano, kandi birashoboka ko yakorwa muri iki cyumweru. Sindi gusezeranya cyangwa ngo mpanure, ariko ayo masezerano arahari kandi turi gukora uko dushoboye ngo bigerweho.”

Yongeyeho ati “Ntekereza ko hari amahirwe menshi yo kurangiza ibi.”

Ibi bivuzwe nyuma yuko Gideon Saar, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli, asobanuye intambwe imaze guterwa mu biganiro byo guhagarika imirwano muri Gaza no kurekura abafashwe bugwate na Hamas.

Saar, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we wo muri Danemarike, Lars Løkke Rasmussen, yavuze ko Isiraheli ikora cyane kugira ngo bagere ku masezerano.

Icyakora, Bezalel Smotrich, umwe mu bagize uruhande rw’imbere rw’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yamaganye ayo masezerano yavuzwe ko ari mu nzira, ayita “icyago ku mutekano w’igihugu cya Isiraheli.”

Smotrich yanditse kuri X ati “Ntabwo tuzaba mu masezerano yo gushyira hasi intwaro, arimo kurekura imfungwa z’iterabwoba, guhagarika intambara no gusesa ibyo yagezeho byaguzwe n’amaraso menshi.”

Isiraheli na Hamas bamaze igihe kirenga umwaka bagirana ibiganiro bitaziguye, byashyizweho na Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Misiri.

Ariko, ibyo biganiro byagiye bidindira kubera kutumvikana ku ngingo zirimo guhererekanya imfungwa z’Abanya-Palestina bafungiye muri gereza za Isiraheli, niba guhagarika intambara bizaba burundu, ndetse n’uburemere bwo gukurayo ingabo za Isiraheli.

Abategetsi bo ku mpande zombi ntibigeze bemera ko umushinga wemejwe mu buryo burambye muri Qatar, ahubwo bavuga ko ugomba kongerwaho umukono n’impande zombi kugira ngo intambara irangire.

Icyakora, bagaragaje ko hari intambwe yatewe nyuma y’inkuru zivuga ko habaye ibiganiro byabaye ijoro ryose, byitabiriwe na Steve Witkoff, intumwa ya Trump muri ako karere.

Ibibazo birikurushaho gukomera ku baturage ba Gaza bangana na miliyoni 2.3 batuye mu mazu y’agateganyo, muri iki gihe cy’ubukonje n’imvura y’itumba, byateje imyuzure.

Kuva intambara yatangira tariki ya 7 Ukwakira 2023, ibitero bya Isiraheli muri Gaza byahitanye Abanya-Palestina barenga ibihumbi 46,500, ndetse abandi basaga ibihumbi 109,571 babikomerekeyemo.