Harabura icyumweru ngo Abanyarwanda hirya no hino batore Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Ni amatora yakomatanyijwe mu rwego rwo guhuza manda y’abadepite n’iya perezida wa Repubulika ndetse no kugabanya ingengo y’imari yagendaga ku matora y’izo nzego zombi.
Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora, utora azajya ava mu cyumba cy’itora amaze gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Kugira ngo utora atore izo nzego zombi, hari inzira eshanu zagenwe agomba kunyuramo

Inzira ya mbere: Iki gikorwa cyo gutora kizajya gitangira saa moya za mu gitondo gisozwe saa kenda z’amanywa. Hashingiwe mu masaha yagenwe, utora agomba kugera kuri site y’itora akurikije ayo masaha, akajya ku murongo ujyanye n’umudugudu azatoreramo. Ibi ni ibifasha utora kubanza kwerekana ibyangombwa bimwemerera gutora birimo indangamuntu n’ikarita y’itora.
Akimara kugera ku cyumba cy’itora, utora azajya azasobanurirwa iby’ibanze biri bukurikizwe mu gihe cyo gutora.
Inzira ya kabiri: Nyuma yo kwinjira mu cyumba cy’itora, utora azaca ku museseri (umukorerabushake utoresha) wa mbere abanze yerekane indangamuntu ye kugirango harebwe ko utora ari kuri lisiti y’itora. mugihe utora azasanga atari kuri liste y’itora kandi yaremerewe gutorera kuri iyo site, azandikwa ku mugereka kugirango yemerewe gukomeza ku cyiciro gikurikiraho.
Inzira ya gatatu: Utora hamaze kurebwa ko ari kuri lisite y’itora azajya ku museseri wa kabiri kugira ngo ahabwe urupapuro rwo gutoreraho perezida. Ni urupapuro ruzaba rugizwe n’ibice bine aribyo; Amazina y’abakandida, ibirango, amafoto n’aho gutorera. Umuseseri azahita azinga urwo rupapuro mu buryo buhagaritse n’uburyo butambitse ahite yereka utora ubwihugiko aganamo kugira ngo atore.
Utora azaba yemerewe guhitamo uburyo akoresha mu gutora hagati yo kuvivura cyangwa gukoresha igikumwe. Mu gihe utora yakoresha ibindi bimenyetso cyangwa akandikaho andi magambo atemewe , ijwi rye rihita riba impfabusa. Nyuma yo gusohoka mu bwihugiko, utora azashyira urupapuro yatoreyeho mu isanduku azerekwa n’umuseseri yanditseho amatora ya perezida.
Inzira ya kane: Nyuma yo gutora Perezida wa Repubulika, utora azerekeza ku museseri wa gatatu kugira ngo afashwe gutora abadepite. Muri iki cyiciro, utora azahabwa urupapuro rwa kaki ruzaba rugizwe n’ibice bitatu aribyo; Igice kiriho imitwe ya politiki abakandida bakomokamo, igice kigizwe n’ibirango n’igice cya gatatu kigizwe n’aho gutorera.
Utora yemerewe gutora ahantu hamwe gusa ahitamo ishyaka cyangwa umuntu umwe gusa. Utora azahita agana mu bwihugiko atore umukandida yihitiyemo nasohoka ashyire urupapuro yatoreyeho mu mu isanduku igizwe n’amabara y’umweru n’umukara yanditseho amatora y’abadepite.
Inzira ya gatanu: Iyi nzira ari nayo yanyuma, utora amaze gutora umudepite, azerekeza ku museseri wa kane, amushyireho ikimenyetso cya wino ku rwara, kikaba ikimenyetso cyemeza ko arangije igikorwa cyo gutora ahite yerekeza ku muryango usohoka.
Biteganyijwe ko amatora azatangira ku wa 14 Nyakanga hatora Abanyarwanda baba mu mahanga, tariki ya 15 Nyakanga hakazatora abari mu Rwanda mu gihe tariki ya 16 hateganyijwe amatora mu byiciro byihariye aribyo; icyiciro cy’abagore, icyiciro cy’urubyiruko n’icyiciro cy’abafite ubumuga.
Itora ry’abadepite 24 b’abagore rizakorwa n’abagize inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu, itora ry’abadepite babiri batorwa n’inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse n’itora ry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga.
Gutangaza b’agateganyo ibyavuye mu matora bizakorwa bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, naho gutangaza burundu ibyavuye mu matora bizakorwa bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.
