Umutwe w’itwara gisirikare wa RSF urashinjwa gukora ibikorwa by’urugomo no kwica abantu hashingiwe ku moko yabo, ndetse no gukora ihohoterwa rikomeye ku bagore n’abana

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025.

Brinken yavuze ko umuyobozi w’uyu mutwe Mohamed Hamdan Dagalo uzwi ku izina rya Hemedti, yahanwe kubera uruhare yagize mu bugizi bwa nabi bwakorewe abaturage ba Sudani mu gihe cy’amezi 20 yose ashize intambara yo muri Sudani itangiye.

Mohamed Hamdan Dagalo uzwi ku izina rya Hemedti

Yavuze ko RSF n’imitwe yitwara gisirikare bagize uruhare mu iyicwa ry’abagabo, abahungu, n’impinja, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abagore hashingiwe ku moko.

Blinken kandi avuga ko iyi mitwe yitwara gisirikare kandi yibasiye abasivili bahunga kandi ikica inzirakarengane zatorotse amakimbirane.

Blinken ati “Nkurikije aya makuru, ubu nakwemeza ko abagize RSF n’imitwe yitwara gisirikare bafatanije bakoze jenoside muri Sudan”.

Blinken yakomeje avuga ko yaba RSF cyangwa ingabo za Sudani nta numwe ukwiye kuyobora Sudani.

Ati “Impande zombi zirwana zifite uruhare ku ihohoterwa n’amakuba byugarije Sudani kandi ntizifite ububasha bwo kuyobora Sudani izira amakimbirane mu bihe bizaza,”

Uyu mutwe wa RSF, mu gusubiza ibyatangajwe na Blinken, nawo washinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kudakora uko bikwiye mu guhangana n’ibibazo bikomeje kuba muri Sudan.

Umujyanama wa Hemedti, El-Basha Tbaeq, abinyujije kuri X, yagize ati “Iki cyemezo kigaragaza ko ubuyobozi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden bwananiwe guhangana n’ikibazo cya Sudani.”

Yongeyeho ko ibyo bishobora kungera ibibazo muri Sudani kandi bikabangamira imishyikirano yo gukemura intandaro y’amakimbirane.

Umutwe witwara gisirikare wa RSF uri mu ntambara n’igisirikare cya Sudani kuva muri Mata 2023, kandi hamaze kugaragara amajwi menshi yamagana imyitwarire yawo muri iyo ntambara.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zaratangaje mbere ko RSF n’indi mitwe yitwara gisirikare bagize uruhare mu byaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse no gutsemba amoko mu karere ko mu burengerazuba bwa Darfur, aho uyu mutwe washinjwaga kwibasira no kwica abatari Abarabu.

Muri Gicurasi, intumwa idasanzwe ya Amerika muri Sudani Tom Perriello yavuze ko ibigereranyo bimwe byerekana ko abantu bagera ku bihumbi 150,000 baguye muri ayo makimbirane.

Impuguke zivuga ko inzara yatangajwe mu bice byinshi by’igihugu, aho miliyoni 24,6 z’abaturage, hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage, bakeneye ubufasha bwihuse bw’ibiribwa.

Ibihano byafatiwe Hemedti birimo kumubuza we, n’abagize umuryango we wa hafi kwinjira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi umutungo we bwite uri muri icyo gihugu ugafatirwa.

Ibigo birindwi bya RSF bikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, hamwe n’undi muntu umwe ku giti cye, na bo bafatiwe ibihano kubera uruhare rwabo mu gufasha uwo mutwe kugura intwaro.