Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rwasubukuye serivisi zarwo ku barenga miliyoni 170 barukoresha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida watowe, Donald Trump, avuze ko azasohora itegeko rya perezida ryo guha uru rubuga uruhushya rwo gukomeza gukora igihe azaba atangiye imirimo kuri uyu wa mbere.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2025, uru rubuga nkoranyambaga rw’Abashinwa rwahagaritse serivisi zarwo muri Amerika, nyuma y’uko itegeko ribuza kurukoresha ku mpamvu z’umutekano w’igihugu ritangiye kubahirizwa.

Trump, wari washyigikiye mbere ko uru rubuga ruhagarikwa, yasezeranyije kuri iki Cyumweru ko azasubika ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko, ahubwo agatanga umwanya ngo hashakishwe umuti w’iki kibazo.

TikTok yahise itangaza ko iri mu gikorwa cyo “gusubukura serivisi zayo”.

Bidatinze, uru rubuga rwongeye gukora, maze hagaragara ubutumwa za miliyoni z’abarukoresha bushimira Trump. Mu itangazo, iyo sosiyete yashimiye perezida mushya ku “gutanga ibisobanuro n’ubwishingizi bikenewe” kandi ivuga ko izakorana na Trump “ku gisubizo kirambye kizakomeza kubungabunga TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwitwa Truth Social, Trump yagize ati “Ndimo nsaba amasosiyete kudahagarika TikTok! Ku wa Mbere nzashyiraho itegeko rya perezida ryo kongera igihe mbere y’uko ibikubiye mu itegeko rihagarika TikTok bitangira kubahirizwa, kugira ngo tugere ku masezerano azarinda umutekano w’igihugu cyacu.”

Sosiyete ya Bytedance itunze Tik Tok, yari yarirengagije itegeko ryasabaga ko igurisha ibikorwa byayo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo yirinde guhagarikwa. Iryo tegeko ryemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa Gatanu kandi ritangira kubahirizwa kuri iki Cyumweru.

TikTok yari yafatiwe icyemezo cyo gufungwa ku butegetsi bwa Joe Biden bitewe nuko yakunze gushinjwa ko ari igikoresho cy’u Bushinwa bwifashisha mu gutata amakuru muri Amerika, nubwo ubuyobozi bwayo bwakomeje ku bihakana.

Umuyobozi wa TikTok, Shou Chew, biteganijwe ko yitabira irahira rya Trump ku wa mugoroba w’uyu munsi.

https://ickjournalism.com/staging/usa-tiktok-ishobora-gusimburwa-na-rednote/