Nyuma y’uko Perezida Joe Biden agize uruhare mu igerwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Libani mu gihe cy’iminsi 60 iri imbere, we n’abandi batangiye guharanira ko habaho amasezerano nk’ayo kugira ngo intambara yo muri Gaza irangire.

Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ ryatambukaga kuri C-Span, Biden yasobanuye uburyo ateganya gushyigikira ishyirwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara mu Gaza.

Yagize ati: “Abasivile benshi cyane muri Gaza barababaye bikabije, kandi Hamas yanze mu gihe cy’amezi menshi kugirana ibiganiro by’ukuri ku masezerano yo guhagarika intambara ndetse no ku bijyanye no kurekura imfungwa. Ubu rero, Hamas isigaranye amahitamo amwe. Inzira imwe ihari ni ukurekura imfungwa zose ifite harimo n’abaturage ba Amerika ndetse no guhagarika intambaraga kugira ngo byoroshye itangwa ry’ubufasha ku bantu benshi bari mu kaga.”

Perezida yakomeje avuga ati: “Mu minsi iri imbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizongera gukora ibishoboka zifatanyije na Turukiya, Misiri, Qatar, Isirayeli, n’abandi kugira ngo habeho amasezerano yo guhagarika intambara muri Gaza.”

Biden yongeyeho ko ibi bishobora kuzatuma Akarere ko mu Burasirazuba bwo hagati kagira amahoro ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Uretse ibi kandi anavuga ko bizatuma Abaturage ba Palesitine bagira leta yabo yigenga ndetse idashobora guhangayikisha Isiraheli cyangwa ngo ibe indiri y’imitwe y’iterabwoba iterwa inkunga na Iran. Ati “Ahazaza aho Abanyapalestina n’Abayisiraheli bazaba bafite umutekano, iterambere, ndetse n’icyubahiro kingana.”

Yavuze kandi ko Amerika yiteguye kurangiza amasezerano akomeye na Arabiya Sawudite mu rwego rwo gushyiraho inzira yo gushinga Leta yemewe ya Palestina no gushyira mu buryo busanzwe umubano hagati ya Arabiya Sawudite na Isiraheli.

Mu mezi make ashize, umwuka mubi mu Burasirazuba bwo hagati wariyongereye cyane kubera ibitero bya Isiraheli mu bihugu nka Libani, Yemen, Siriya, na Irani.

Hamas yari iherutse gusaba ko intambara yo muri Gaza yarangira byihuse nyuma y’uko Donald Trump atorewe manda ya kabiri.

Umuvugizi wa Hamas Basem Naim yabwiye Ikinyamakuru Newsweek dukesha iyi nkuru ko Itorwa rya Trump nka perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ikintu kireba Abanyamerika gusa ko Abanyapalestina biteze ko ibikorwa by’ubu bugizi bwa nabi birangira mu maguru mashya, cyane cyane muri Gaza, ndetse bagasaba ubufasha bwo kugera ku burenganzira bwabo bwo kuba igihugu cyigenga gifite Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wacyo.

Gusa, Biden ashobora guhura n’imbogamizi mu biganiro na Qatar ku bijyanye n’amasezerano yo guhagarika intambara muri Gaza, kuko icyo gihugu cyatangaje mu ntangiriro z’uku kwezi ko kitazongera kugira uruhare mu kumvikanisha Hamas na Isiraheli.

Qatar yavuze ko ibiro bya Hamas muri icyo gihugu “bitagifite umumaro,” kandi ko Isiraheli na Hamas bitagaragaza ubushake bwuzuye mu gushaka kumvikana.

Mbere, Ibihugu bya Amerika, Misiri na Qatar byari ku ruhembe rw’imbere mu guharanira ko habaho amasezerano yo guhagarika intambara muri Gaza.

Jon Finer, Umujyanama wungirije w’umutekano muri White House yavuze ko yizeye ko amasezerano hagati ya Isirayeli na Libani “ashobora gufungura amarembo” y’amasezerano nk’ayo mu Gaza.

Yongeyeho ati “Tuzagerageza kureba niba ibi byazana amahirwe yo gutera intambwe izana amasezerano yo guhagarika intambara ndetse no kurekura imfungwa muri Gaza.”

https://ickjournalism.com/staging/isiraheli-netanyahu-yashyiriweho-impapuro-zo-kumuta-muri-yombi/