Ukekwaho kwica umugore we yagejejwe imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu mizi urubanza rwa Ntaganzwa Emanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica yabigambiriye umugore we wabana badasezeranye. Ni urubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu Mudugudu wa Gifumba rwego rwo gutangira ubutabera aho icyaha cyakorewe. Ubwo uregwa yagezwaga imbere y’Urukiko, yamenyeshejwe ibirego aregwa, aho Perezida […]

Muhanga : Abakekwaho kwica umuntu baburaniye imbere y’abaturage

Ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mutarama 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu mizi uwitwa Hategekimana Gadi na Nzabandora Jean Paul bakekwaho kwica no kwiba uwitwa Mukamuvara Xaveline ndetse bakanashinyagurira umurambo we. Uru rubanza rwabereye imbere y’abaturage mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamo II, aho abaturage bari bitabiriye […]

Nturasobanukirwa Ejo Heza? Dore ibyo ukwiye kumenya

Muri 2017, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, kigamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire. Ni gahunda yagiye itavugwaho rumwe na bamwe mu Banyarwanda kuko hari abatarahise bumva impamvu ya Ejo Heza ndetse no kuba hari abahatirwa kuyitanga. Mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio mu ntangiro z’uyu mwaka […]

Ibanga ryo gukora ubukwe bworoheje kandi bwiza

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru, tariki ya 9 Mutarama 2025, Umunyamakuru Kevin Christian Ibarushimpuhwe wa BTN yasabye Perezida Kagame kugira ubutumwa agenera bamwe mu rubyiruko rutinda gushyingirwa rwitwaje ubushobozi. Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hari abashobora kubura ubushobozi, ariko atari ko abatarashaka bose babuze amikoro. Icyakora […]

Perezida Kagame arasaba abayobozi n’abanyamadini kurinda u Rwanda rw’ejo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero n’abayobozi mu nzego za leta gushyira imbaraga mu kwita ku byafasha umuryango Nyarwanda kurangwa n’ituze n’amahoro. Perezida Kagame yavugiye ibi muri Kigali Serena Hotel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu azwi nka National Prayer Breakfast. Perezida Kagame […]

Abanyeshuri bo muri Gicumbi barasaba isuku mu mafunguro bagaburirwa

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo binyuranye byo mu karere ka Gicumbi barasaba ko isuku n’ubuziranenge bw’ibyo bagaburirwa byakongerwamo imbaraga. Aba banyeshuri bashima iyi gahunda kuko ibafasha kwiga neza, ariko bagasaba ko isuku n’ubuziranenge byakongerwamo imbaraga kugira ngo hatazagira ababikurizamo uburwayi. Byiringiro David wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Gacurabwenge avuga ko hari igihe mu ifunguro  […]

2024-2029: Ibikubiye muri gahunda y’imyaka itanu y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda

Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu, Minisiteri y’Ubuzima ishyize imbere imigambi myinshi irimo kongera abakozi mu rwego rw’ubuzima no kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana. Minisitiri Dr. Nsanzimana yavugiye ibi mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abasenateri, ubwo yagaragazaga ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubuzima n’ibikorwa bigamije guteza […]

Kigali : Buri minota icumi bisi izajya ihaguruka muri gare

Umujyi wa Kigali watangiye igerageza rya gahunda yo guhagurukira ku gihe ku modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, aho umugenzi atazajya arambirwa no gutegereza ko bisi zihagera cyangwa ngo zihaguruke. Muri iyi gahunda, Umujyi wa Kigali uri kugerageza uburyo bisi izajya ihaguruka buri minota icumi mu gihe cy’abagenzi benshi n’iminota cumi nitanu mu gihe cy’abagenzi […]

Ibikorwa bizibandwaho n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi muri 2025

Mu kiganiro yagiranye na ICKNews, Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi ibi bitaro bizibandaho muri uyu mwaka wa 2025. Dr. Tuyisabe yavuze ko, uko umwaka utangiye ibi bitaro bishyiraho intego y’ibikorwa bizakorwa maze bagahiga imihigo y’uko bizakorwa bagamije kuzayihigura. Yagize ati: “Ubundi iyo dutangiye buri mwaka turibaza duti, tuzumva […]

Brazil: Polisi yibeshye ku ifoto ishinja umugabo ibyaha 62 abeshyerwa

Mu gihugu cya Brasil giherereye ku mugabane w’Amerika haravugwa inkuru itangaje ariko inababaje y’umugabo wafunzwe imyaka itatu arengana kubera ifoto ye yakwirakwijwe na Polisi, abatangabuhamya bagahamya ko ibyo byaha koko yabikoze. Uwo ni Paulo Alberto da Silva Costa, ufite imyaka 37 usanzwe utuye mu mujyi ufatwa nk’ukennye wa Belford Roxo, ukaba uherereye ku nkengero za […]