story 1 Bruce

ibyabaye uyumunsi visite ya prezita sdjaskfcndkfdslfdskfnfek fedfeffdf f df d fad fad dfdsfdjfkdsfnksfkdnfksadfndkfnsdkfjsakdjksdjksjdkdjaKDJakdjaKDJAkdjasdkjsadkj. dvfdgvsdgdsgfsdgdsgfds gsdfgvdsgrsgsddsg. dfwesfsdf
2024-2029: Ibikubiye muri gahunda y’imyaka itanu y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda

Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu, Minisiteri y’Ubuzima ishyize imbere imigambi myinshi irimo kongera abakozi mu rwego rw’ubuzima no kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana. Minisitiri Dr. Nsanzimana yavugiye ibi mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abasenateri, ubwo yagaragazaga ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubuzima n’ibikorwa bigamije guteza […]
Ibikorwa bizibandwaho n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi muri 2025

Mu kiganiro yagiranye na ICKNews, Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi ibi bitaro bizibandaho muri uyu mwaka wa 2025. Dr. Tuyisabe yavuze ko, uko umwaka utangiye ibi bitaro bishyiraho intego y’ibikorwa bizakorwa maze bagahiga imihigo y’uko bizakorwa bagamije kuzayihigura. Yagize ati: “Ubundi iyo dutangiye buri mwaka turibaza duti, tuzumva […]
Muri buri Kagari hagiye gushyirwa Post de Sante

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko hateganywa kubakwa amavuriro y’ibanze muri buri kagari ko mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukigaragara mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu. Ibi iyi minisiteri yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ibiganiro ku nteko inshinga amategeko, bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki […]
Leta ya Tanzaniya yahakanye iby’icyorezo cya Marburg kiri muri iki gihugu

Tanzania yahakanye raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ivuga ko icyorezo cya Marburg, cyadutse mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu. Ikinyamakuru The Tanzania Times, cyanditse ko Minisitiri w’ubuzima muri Tanzaniya, Jenista Mhagama, yavuze ko nyuma y’isesengura ryakozwe, abantu bose bakekwaho kuba baranduye virusi ya Marburg basanzwe ntayo bafite. Icyakora Minisitiri Mhagama avuga ko igihugu […]
Dore ahantu heza wasura muri 2025

Nubwo Isi ari nini, muri iyi myaka abayituye bavuga ko “yabaye nk’umudugudu” kuko bisa nk’aho abantu begeranye ugereranyije nuko byahoze mu myaka yashize. Kuri ubu kandi bitewe n’uburyo indege zoroheje ingengo umuntu ashobora kuva mu mujyi wa New York agasura Singapore cyangwa akava mu mujyi wa Londres akisanga muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape […]
Nyagatare-Gatunda: Bujurijwe poste de sante izita by’umwihariko ku bubyaza n’indwara z’amenyo

Abatuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Gatunda, Akagari ka Nyamikamba barishimira ko bujurujwe ivuriro ry’ibanze rizita by’umwihariko ku barwayi b’amenyo n’abagore babyara. Iri vuriro riri kubakwa na ‘Society for Family Health (SHF) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC). Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko biteze koroherezwa urugendo bakoraga bajya […]
“Twishyura mituelle ariko ntituyikoresha” – Abatuye i Ngoma ya Kamonyi

Abaturage bakoresha ivuriro ry’ibanze ‘poste de sante’ riri mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona ubuvuzi kuko iri vuriro ridafite abaganga bahagije ndetse n’imiti ihatangirwa ikaba yishyurwa 100%. Bamwe mu baganiriye na ICK News gusa batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko kubona ubuvuzi […]
U Bushinwa: Benshi bamaze guhitanwa n’Umutingito wibasiye agace ka Tibet

Abantu 126 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi 188 bakomerekejwe n’umutingito ukomeye wibasiye agace k’imisozi ka Tibet mu gihigu cy’Ubushinwa. Uyu mutingito wibasiye u Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025. Ibitangazamakuru bya leta y’u Bushinwa bivuga ko uyu mutingito wabaye mu Mujyi wa Tibet ahagana saa […]
Dr. Nsanzimana yagaragaje impamvu z’ubwiyongere bwa Malariya mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko mu mezi ashize hagaragaye ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Rwanda, by’umwihariko mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyamagabe. Dr. Nsansimana yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2024, aho avuga ko ubwiyongere bwa Maraliya bushingiye ku mpamvu eshatu z’ingenzi. Kubera kwirukanwa […]
