Haiti: Abarenga miliyoni bamaze kuva mu byabo kubera umutekano muke

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko abantu barenga miliyoni imwe muri Haiti bamaze gukurwa mu ngo zabo kubera ukwiyongera gukabije kw’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro mu murwa mukuru w’igihugu cya Haiti ‘Port-au-Prince’. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) kandi ritangaza ko ari ubwa mbere muri iki gihugu abantu benshi bakuwe mu byabo n’intambara ziterwa n’abitwaje intwaro ndetse […]

Iran yahakanye ibyo kugerageza kwica Trump

Mu mwaka ushize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika, Donald Trump yarokotse ibitero bibiri byari bigamije kumwivugana. Kimwe cyabaye muri Nzeri ubwo yakinaga golf ku kibuga cye giherereye i West Palm Beach, muri Florida, naho ikindi cyabaye mu kwezi kwa Nyakanga mu birori byo kwiyamamaza byabereye i Butler, muri Pennsylvania. Nyuma y’ibyo mu […]

Amahoro hagati ya Isiraheli na Hamas ashobora kuboneka vuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ubuyobozi bwe buri hafi gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas nyuma y’amezi arenga 14 y’imirwano. Mu ijambo yavugiye i Washington kuri uyu wa Mbere rigamije kugaragaza ibyagezweho mu miyoborere ye y’ububanyi n’amahanga, Perezida Biden yavuze ko ishusho y’ayo […]

Abanyamakuru barenga 160 bamaze kwicirwa muri Gaza

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo hatangiraga intambara hagati y’Umutwe wa Hamas na Isiraheli, nibura abantu ibihumbi 45,000 bamaze kwicwa mu gihe ibikorwaremezo byangiritse ku rwego rwo hejuru. Mu bantu bamaze gupfa, habarurwamo abanyamakuru, abasemuzi n’abafasha abanyamakuru bagera ku 160.   Ibi ni ibyatangajwe n’Ihuriro ryo kurengera Abanyamakuru aho rivuga ko kuva ryatangira gukusanya […]

Perezida wa Ukraine yatangaje ko hari abasirikari ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ingabo ze zafashe imfungwa z’intambara zigizwe n’abasirikari babiri bakomeretse bava muri Koreya ya Ruguru. Amafoto y’aba basirikari bigaragara ko bakomeretse yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ku rubuga rwa X rwa Perezida wa Ukraine. Zelensky yanditse ati “Aba bagabo babiri bari guhabwa ubufasha […]

USA : Inkongi y’umuriro ikomeje guhitana abantu i Los Angeles

Kugeza ubu, abantu 10 bamaze kwemezwa ko bapfuye mu nkongi y’umuriro mu mujyi wa Los Angeles, imaze kwangiza inyubako zisaga ibihumbi 10,000 muri ako gace. Ibiro by’umugenzuzi w’ubuvuzi mu mujyi wa Los Angeles byatangaje ko biri gukora iperereza ku bantu 10 bapfuye bazize inkongi y’umuriro. Nta makuru arambuye yatangajwe ku myirondoro yabo cyangwa aho abapfuye […]

Amerika irashinja umutwe wa RSF gukora Jenoside muri Sudani

Umutwe w’itwara gisirikare wa RSF urashinjwa gukora ibikorwa by’urugomo no kwica abantu hashingiwe ku moko yabo, ndetse no gukora ihohoterwa rikomeye ku bagore n’abana Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025. Brinken yavuze ko umuyobozi w’uyu mutwe Mohamed Hamdan Dagalo uzwi […]

Abacuruzi n’abashinzwe umutekano ntibavuga rumwe ku rugomo ruri mu Isantere ya Miyove

Abacururiza mu Isantere ya Miyovo iri mu Karere ka Gicumbi ntibavuga rumwe n’abahacungira umutekano ku kibazo cy’urugomo rukomeje kuhagaraga. Urugomo ruvugwa muri iyi santere rushingiye ku kuba ngo ingufuri z’abahacururiza zishyirwamo ‘super glue’ mu gihe cy’ijoro. Abacuruzi bashinja abashinzwe umutekano w’iyi santere ko ari bo bashyira ‘super glue’ mu ngufuri zifunga amazu bacururizamo. Nyiraneza Joseline […]

U Burusiya mu bikorwa byo kubabaza Ukraine kuko ikoresha impano za USA

Uburusiya bwiyemeje kwihorera nyuma yo kuvuga ko bwarashe misile umunani za ATACMS zakozwe na Amerika zarashwe na Ukraine mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Moscou ibona ikoreshwa rya misile nk’izi zifite intera igera ku birometero 300 (kilometero 186), nk’izamuka rikomeye. Minisiteri y’ingabo Muburusiya yavuze ko uretse guhanura izi misile, hanangijwe indege zitagira abapilote 72 (UAV). […]

Polisi yashimiye Abanyarwanda ku myitwarire yabaranze mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 ya Noheli n’Ubunani, Abanyarwanda bitwaye neza muri rusange kuko ngo bakurikije amabwiriza bahawe ndetse bikagabanya impanuka zikomeye. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 2 Mutarama 2025, aho yavuze ko mu ijoro […]