Netanyahu yemeye kohereza intumwa mu biganiro byo guhagarika intambara muri Gaza

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko yemeye kohereza intumwa muri Qatar, mu biganiro bigamije kurekura abagizwe imbohe no guhagarika intambara muri Gaza. Ni ibyatangajwe ku wa 2 Mutarama 2025. Nk’uko CNN yabitangaje, itsinda ry’intumwa ziturutse mu nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Umutekano rwa Israel (ISA), Ingabo za Israel (IDF), n’Urwego rw’Ubutasi rwa […]
Amerika: Abantu 15 bamaze kugwa mu gitero cy’iterabwoba

Abashinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Amerika, Shamsud-Din Jabbar w’imyaka 42, ari we wakoze ibisasu byakoreshejwe mu gitero cyo ’iterabwoba muri New Orleans. Ibi ngo binashingirwa ku kuba yari akodesheje hafi y’aho yakoreye igitero. Jabbar, umuturage wa Amerika wavukiye kandi agakurira muri Texas, yakoresheje imodoka […]
Koreya y’Epfo: Abantu 179 bamaze kugwa mu mpanuka y’indege

Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul aravuga ko byibuze abantu 179 aribo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’indege muri Koreya y’Epfo mu gihe abantu 2 aribo barokotse. Kugeza ubu, imibiri 88 niyo imaze kuboneka. Indege yo mu bwoko bwa Jeju Air jetliner, yari itwaye abagenzi 175 hamwe n’abakozi 6, yahanutse ubwo […]
U Budage: 2 bamaze gupfa, abandi 80 bakomeretse nyuma y’uko imodoka igonze abantu

Abantu babiri bamaze gupfa mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu gikorwa bikekwa ko ari igitero cy’iterabwoba cyabereye mu Isoko ry’Iminsi mikuru mu Budage, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024.Bivugwa ko mu bakomeretse, 15 aribo bakomeretse bikomeye ndetse ibitaro bikaba byiteguye kwakira abandi. Ibiro ntaramakuru Dpa byatangaje ko uwari utwaye […]
ICK: Abanyeshuri n’abarezi bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro

Kuri uyu Kane tariki ya 19 Ukwakira, abanyeshuri ndetse n’abarezi bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi y’umuriro. Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu Karere ka Muhanga, cyari kigamije kwereka abanyeshuri n’abarezi ko buri wese afite uruhare mu gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro. […]
RDC: Abantu 25 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu 25 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu Ruzi rwa Fimi ruherereye mu Ntara ya Mai Ndombe, ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ubu bwato bwarohamye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza2024, ngo bwavaga Inonga mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’umurwa mukuru wa Kongo, Kinshasa. Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe […]
Papa Fransisiko yahishuye ko muri 2021 yari agiye kwicirwa muri Iraq

Papa Fransisiko yavuze ko yarokotse ibitero bibiri by’ubwiyahuzi ubwo yari mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Iraq mu myaka itatu ishize ariko ubutasi bw’Ubwongereza na polisi ya Iraq baburizamo uwo mugambi mubisha. Ibi Papa Fransisiko yabihishuriye mu gitabo cyanditswe ku buzima bwe kigiye gusohoka, kitwa ‘Spera’ (Ibyiringiro), aho bimwe mu bice byacyo byasangijwe ikinyamakuru cyo […]
Impaka ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda

Kenshi uzumva abantu bavuga ko kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ‘Perimi’ mu Rwanda bigoye ku buryo ngo hari abakora ikizamini inshuro zirenga eshatu batarabona perimi mu byiciro binyuranye. Mu kiganiro na bamwe mu bakoze ikizamini cyo gushaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, bagaragaza ko kubona impushya bigoye. Mugisha Modeste utwara abagenzi kuri moto avuga ko […]
Ukraine yigambye kwicira umujenerali w’u Burusiya i Moscow

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, nibwo Lt Gen Igor Kirillov wari umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima ndetse n’umwungiriza we, baturikanywe n’igisasu. Amakuru aturuka mu kigo gikomeye cy’ubutasi cya Ukraine avuga ko Kyiv ifite uruhare mu iyicwa ry’uyu mujenerali, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri […]
Gicumbi: Umuntu umwe yahitanywe n’indi mpanuka y’imodoka

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, Haragirimana Theogene yagonzwe n’imodoka itwara abagenzi ahita yitaba Imana. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu Murenge wa Miyove, aho ‘Coaster’ RAE 182 H yagonze Haragirimana yari iturutse i Gicumbi yerekeza i Musanze inyuze kuri Base. Ababonye iyi mpanuka bavuga […]
