Muri iyi minsi, umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk ari mu bibazo bijyanye n’amategeko agenga abimukira, kuko bivugwa ko yaba yarakoreye muri Amerika nta ruhushya rw’akazi afite (employment visa).
Impuguke mu bijyanye n’amategeko zabwiye Newsweek dukesha iyi nkuru ko ibi birego bimuhamye ashobora gukurwa muri Amerika.
Ku wa 26 Ukwakira, ikinyamakuru The Washington Post cyavuze ko Musk yaba yarakoraga mu buryo butemewe n’amategeko muri Amerika, gishingiye ku bahoze bakorana nawe, inyandiko z’urukiko, ndetse n’inyandiko z’amasosiyete ye.
Stephen Yale-Loehr, umwarimu muri Kaminuza ya Cornell mu Ishuri ry’Amategeko kandi akaba umuyobozi w’umushinga wiga ku mategeko y’abimukira muri iyo kaminuza, yabwiye Newsweek ko Musk ashobora guhura n’ibibazo aramutse yararenze mategeko agenga abimukira.
Yale-Loehr yagize ati: “Gukora nta ruhushya rw’akazi ni ukwica amategeko y’abimukira, kandi byatuma Bwana Musk akurwa mu gihugu.” Yongeyeho ati: “Byongeye kandi, niba yaranze kuvuga ko yakoze mu buryo butemewe igihe yasabaga ubwenegihugu, ashobora no kwisanga yambuwe ubwo bwenegihugu.”
Ku wa Gatanu, Newsweek yandikiye umwunganizi mu by’amategeko wa Musk n’isosiyete ye yitwa X ngo igire icyo itangaza kuri ibi birego.
Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’isosiyete ye ya mbere yabwiye The Post ko uburenganzira bwa Musk bwo gutura muri Amerika mu myaka ya za 1990 “bwari butuzuye.”
Musk, ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, ahakana ibyo aregwa akavuga ko atigeze ahonyora amategeko y’abimukira ya Amerika.
Musk, nyir’urubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, yagiye akoresha urwo rubuga mu kunenga abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.
Uretse ibyo kandi, Musk akomeje kuza ku ruhembe rw’imbere mu bashyigikiye Donald Trump mu matora ahanganyemo na Kamala Harris.
Trump avuga ko umwe mu migambi afite mu gihe yaramuka atowe ari uwo kwirukana abimukira bari muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.
The Post ivuga ko mu mwaka wa 1995, Musk yimerewe kwiga muri Kaminuza ya Stanford gusa ko atigeze yiga.
The Post ivuga ko ahubwo yakoresheje viza y’abanyeshuri kugira ngo agume muri Amerika kandi akorere ku mushinga waje kubyara isosiyete ye yitwa Zip2. The Post yongeye kuvuga ko mu mwaka wa 1996 abashoramari bamusabye gushaka uburenganzira bwo gukorera muri Amerika mu gihe cy’iminsi 45 kugira ngo bashoremo amafaranga.
Derek Proudian, wari umunyamuryango w’inama y’ubutegetsi ya Zip2, yabwiye ikinyamakuru ko uburenganzira bwa Musk bwo gutura bwari “butuzuye.”
Musk yabonye uburenganzira bwo gukorera muri Amerika mu mwaka wa 1997 mu gihe yahawe ubwengegihugu bwa Amerika mu mwaka wa 2002.
David Bredin, umunyamategeko ufite uburambe bw’imyaka 20 mu bijyanye n’amategeko y’abimukira, yabwiye Newsweek ejo ku wa Gatanu ko nta buryo na bumwe Musk yakurwa mu gihugu kubera ibyo bivugwa ko yaba yarishe amategeko.
Yagize ati: “Mu bitekerezo byanjye, keretse gusa harabayeho uburiganya mu kubona ubwo burenganzira naho ubundi nta kintu na kimwe cyatuma yamburwa ubwenegihugu.”
Yakomeje agira ati “Byatuma ubukungu bwa Amerika buhungabana cyane, ndetse byaba ikibazo gikomeye kuri serivisi za USCIS [ikigo gishinzwe abimukira muri Amerika]. Iyo umuntu ageze ku rwego rwo gusaba ubwenegihugu, buri kintu cyose kiba cyarasuzumwe. Ibintu byose yakoze byari byarasuzumwe.”
Kugeza ubu, Musk abarirwa umutungo ungana na miliyari 263.8 z’amadorari ya amerika, ibimugira umuherwe wa mbere ku isi.
