Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe irushanwa ‘Youth Racing Cup’ rimaze ritangijwe, Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ryateguye isiganwa rizabera i Musanze muri Kamena 2024.

Iri rushanwa riteganyijwe tariki 16 Kamena 2024, biteganyijwe ko rizakinwa n’abatarenge imyaka 18 hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Mu byiciro bizitabira iri rushanwa harimo abana bavuze mu myaka inyuranye ndetse bakazakoresha ibihe binyuranye bitewe n’imyaka yabo.

Biteganyijwe ko iri siganwa rizatangira saa mbiri z’igitondo rikazasozwa saa munani n’igice z’igicamunsi.

Iri ni rimwe mu marushanwa anyuranye ari gutegurwa na FERWACY mbere y’uko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi mu magare iteganyijwe muri 2025.