Ikipe y’ingabo z’u Rwanda n’iya polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball zatsindiye guhurira ku mukino wa nyuma mu mikino ya playoff.

Imikino yo kwishakamo ikipe izatwara igikombe yabereye i Kimisagara kuri uyu wa 28 Kamena 2024.

Police HC yageze ku mukino wa nyuma itsinze ES Kigoma HC ibitego 42-26 mu gihe APR HC yo yatsinze Gicumbi HC ibitego 36-29.  

Biteganyijwe ko aya makipe azakina imikino ibiri hanyuma izayitsinda ikazahita yegukana igikombe, mu gihe nizitsindana umukino umwe ku wundi, bazakina undi mukino wa kamarampaka.