Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru, tariki ya 9 Mutarama 2025, Umunyamakuru Kevin Christian Ibarushimpuhwe wa BTN yasabye Perezida Kagame kugira ubutumwa agenera bamwe mu rubyiruko rutinda gushyingirwa rwitwaje ubushobozi.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hari abashobora kubura ubushobozi, ariko atari ko abatarashaka bose babuze amikoro.

Icyakora yongeyeho ko igihugu nacyo kirajwe ishinga no kurushaho kuvana Umunyarwanda mu bukene kugira ngo n’udafite ubwo bushobozi abubone.

Iki kibazo cya Ibarushimpuhwe nicyo cyatumye umunyamakuru wa ICK News ategura inkuru ijyanye n’ubukwe muri iki gihe? Ese koko ubushozi ni inzitizi mu rubyiruko ituma rudashaka kugera n’aho haduka imvugo nka ‘nta gikwe’? Ese ubundi ubushobozi ni ubungana iki? n’ibindi.

Kuki urubyiruko rutinya ubukwe?

N’ubwo abenshi bavuga ko ikibazo cy’ubushobozi ariyo ntandaro yo gutinya gukora ubukwe, hari abavuga ko baterwa ubwoba na gatanya zikomeje kwiyongera cyane ko Raporo iheruka y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango ibihumbi 2,833 ariyo yatse gatanya muri 2023/2024.

https://ickjournalism.com/staging/icyakorwa-ngo-gatanya-zigabanuke/

Gutinya inshingano ni indi mpamvu bamwe mu rubyiruko birengagiza gushinga urugo.

Utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Urabona iyo umuntu ashatse, inshingano ziriyongera cyane kuko hazamo gutunga urugo, ndetse no kurera, bityo rero turumva ari umutwaro tutabasha kwikorera.”

Uwitwa Isimbi Irakoze Diane uherutse kubaka urugo avuga ko impamvu ituma urubyiruko rutinda gufata umwanzuro ishingiye ku kigare no gushaka kwisanisha cyane n’ibyamamare kandi batanganya ubushobozi.

Uku gushaka gukora ubukwe butajyanye n’ubushobozi nibyo bituma benshi batekereza ko bagomba kuba bafite za miliyoni kugira ngo bakore ubukwe.

Icyakora bijyanye n’imihango myinshi isigaye igize ubukwe Nyarwanda, ubukwe bwo muri iki gihe butwara amafaranga atari make kuko ubufatwa nk’ubuciriritse birangira butwaye ari hejuru ya miliyoni eshanu mu gihe hari n’uburenza miliyoni makumyabiri.

Imwe mu mihango isigaye igize ubukwe Nyarwanda, ikaba n’imwe mu ntandaro zo gukoresha amafaranga menshi irimo; kumurika umushinga w’ubukwe (Launch), kwerekana umugeni, gutera ivi, gufata irembo, kugira inama umukobwa (bridal shower), gusaba umugeni, gukwa, gusezerana byemewe n’amategeko, gusezerana imbere y’Imana, kwakira abatumirwa, gutwikurura, kugera mu rugo n’ibindi.

Mu bukwe nyir’izina, hari ibindi bisigaye bitwara amafaranga kandi bitarahoze bitangwaho amafaranga.

Ntihogoza Jean Claude ukora umurimo wo kuririmba mu bukwe avuga ko nko gukodesha umusaza uri busabire umusore bitwara hejuru y’ibihumbi 100,000 Frw, umusangiza w’amagambo agatwara hejuru y’ibihumbi 200,000Frw, aho ubukwe buzabera, ibizambarwa, imitako ngo byose ni amafaranga aba agomba kugenda.

Umwe mu bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka wa 2024 yabwiye ICK News ko agereranyije bamutwaye asaga miliyoni esheshatu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ICK News, Pasitori Dr. Antoine Rutayisire yemeza ko hari byinshi byahindutse mu bukwe Nyarwanda ndetse binagoye kuzahindura bitewe n’uko nyuma y’1994, Abanyarwanda bagize imico itandukanye bitewe n’aho bagiye baturuka ubwo bahungukaga.

Pasitori Dr. Rutayisire Antoine

Ibi ngo byatumye ubukwe bwinjirwamo indi mihango itarabagaho kera irimo nk’inka y’ifatarembo n’ibindi.

Ati “Kera, mu muco Nyarwanda, n’umwami yakwaga inka imwe kandi ari we wari ufite inka zose z’u Rwanda. Ibyo gukwa inka nyinshi rero byaturutse muri Uganda.”

Akomeza agira ati “Kuri ubu, bitewe n’uko nta nka nyinshi zigihari, ibyo babibara mu mafaranga, ubwo rero niba inka imwe bayibariye miliyoni n’igice kandi bakagusaba miliyoni eshatu usanga miliyoni zisaga esheshatu zigiye iwabo w’umukobwa gusa.”

Pasitori Rutayisire yongeraho ko abasore b’iyi minsi bagendera mu cyo yise “urwiganwa” ngo batabanyuzamo ijisho. Ati “Andi mafaranga agendera mu kwakira abantu no kurushanwa gukoresha ibintu bihenze.”

No ku bukwe twigire ku Banyaburayi

Pasitori Dr. Rutayisire avuga ko nk’uko abenshi bakunze kwigana imwe mu mico yo mu burengerazuba bw’isi, no ku bukwe Abanyarwanda bakwiye no kwigira ku bihugu by’i Burayi.

Ati “Njyewe njya i Burayi, njya muri Amerika kandi baturusha amafaranga, mu bukwe abatumiwe bakirizwa akarahure ka divayi maze buri muntu agataha iwe, njyewe ntabwo nzi impamvu twebwe tujya mu bintu bihenze.”

Pasitori Dr. Rutayisire akomeza avuga ko aho gutwerera abageni amafaranga ariko abatashye ubukwe bakagenda bayariye bayamaze ahubwo “bayabaha bakaguramo ikibanza cyanwa bakubamo inzu maze bagakora ubukwe bworoheje”.

Ikindi abona cyakorwa ni ku badafite ubushobozi bakwiye kumenya kwirinda urwiganwa bakirinda kwisumbukuruza n’abakire.

Ati “Burya kwirarira biba mu muco wacu yewe si bibi nina byiza, ariko umuhungu n’umukobwa, n’imiryango bicaye bakaganira ukuntu bakubakira abana babo ibyo bibazo byakemuka.”

Ikindi umuryango wakora ni ukwemeranya ku buryo bazaherekeza abana babo, bakabagira inama yo gukorera ubukwe ku munsi umwe aho kubukora iminsi itandukanye kuko nabyo biri mu bitwara amafaranga menshi.

Ku bakiri bato, Pasitoro Dr. Rutayisire abagira inama yo kumenya uko bareshya, gushyira mu gaciro, ndetse no kwirinda kwihutira gufata imyanzuro idahwitse, kwirinda gutangirira ubukwe mu myenda itazabungura.

Naho abumva batazakora ubukwe bo Pasiteri Rutayisire abasaba kubikora batitaye ku mapmvu izari zo zose.

Yongeraho ko ari byiza ubwo abantu batangiye kubivugaho. Ati “Kuba abantu batangiye kubivugaho ni intangiriro z’uko byazakemuka.”

Ibyo gushishikariza urubyiruko kubaka urugo kandi biherutse kugarukwaho na Nyakubahwa Madam Jeannette Kagame, mu butumwa burebure yanyujije ku mbugankoranyambaga ze aho muri nyandiko agarukamo ku bintu byiza byo kubaka urugo.

Bimwe muri ibyo harimo ko kubaka urugo ari abantu umurage bagenda bahererekanya uko ibihe bisimburana. Bityo ko gushakana k’umugore n’umugabo bikwiye kuba isôoko y’umunezero usaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo rutabera abantu “ikigeragezo”.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyifashishije amakuru cyakuye mu Ihuriro Rikuru ry’Igihugu rihuza kandi riyobora Iyandikwa ry’Ibyangombwa by’Ibanze (NCI-CRVS) ryerekanye ko mu 2023, umubare w’abakora ubukwe bwanditse wazamutse uva ku bihumbi 35,529 wariho mu 2022 ugera ku bihumbi 57,880.