Kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Ukwakira 2024, i Zaza mu Karere ka Ngoma hasorejwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ni ubukangurambaga bwatangiye ku wa 17 Nzeri 2024.
Ku nsanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”, ibirori byo gusoza ubu bukangurambaga byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Madamu Nyirahimana Jeanne, Umugenzuzi mukuru wungirije w’uburinganire Rurihose Florien n’abandi.
Ibi birori kandi byahujwe no gusezeranya imbere y’amategeko imiryago 46 yari imaze igihe ihabwa inyigisho ku kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Madamu Nyirahabimana Jeanne yashimye imiryango yasezeranye ariko ayisaba kubaka imiryango ihamye kandi itekanye.
Ati “Turabashimira iyi ntambwe mwateye, ariko kandi tubasaba kubaka imiryango ishoboye, itekanye ndetse yita ku bana kugira ngo dukomeze kugira abana bafite uburere bwiza.”
Madamu Nyirahabimana yakomeje yibutsa abasezeranye n’abandi bari bitabiriye ibirori byo gusoza ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire ko badakwiye kurifata uko ritari.
Ati “Ihame ry’uburinganire ntabwo ari ukwigaranzura abagabo nkuko hari uwabikeka atyo. Ayo ni amahirwe angana kuri twese no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese kuko abihabwa nuko ari ikiremwamuntu. Ubwo rero ni ukumenya uruhare rwawe mu iterambere ry’umuryango n’uburyo ubishyira mu bikorwa kandi mu bwubahane.”

Ibi kandi binashimangirwa n’Umugenzuzi mukuru wungirije w’uburingirije, Rurihose Florien uvuga ko buri wese mu bagize umuryango afite inshingano zo kwita ku rugo bityo ko nta mugabo ukwiye kubiharira umugore cyangwa ngo umugore abiharire umugabo.

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire, mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa imiryango 2788 yasezeranye imbere y’amategeko. Muri iki cyumweru kandi, imiryango yavuye mu makimbirane yose hamwe ni 912 mu gihe mu Karere ka Ngoma ari 68.
Uretse imiryango yasezeranye imbere y’amategeko kandi, muri ubu bukangurambaga hanakozwe ibindi bikorwa binyuranye birimo kwandika abana 4,190 batari banditswe mu bitabo by’irangamimerere, barimo 349 babyawe n’bangavu batewe inda; amadosiye 15 y’abateye abangavu inda yashyikirijwe ubutabera, muri yo 6 zikaba zaraciwe.
Muri ubu bukangurambaga kandi, imiryango 912 ibana mu makimbirane yahawe ibiganiro biyifasha kuyasohokamo; abana 122 babaga mu buzererezi basubijwe mu miryango; Abana 143 bari barataye ishuri bafashijwe kurisubiramo; ndetse mu bangavu babyaye [106 bafashijwe gusubira mu miryango yabo; 698 bafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza mu gihe 3,176 bafashijwe gusubira mu ishuri bahabwa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri].
