Ubuyobozi bw’Ibitaro byo mu Ntara y’Iburengerazuba burashima umusaruro ukomeje kuva mu bufatanye buri hagati yabyo n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ndetse n’Umuryango ‘See you’

Ubu bufatanye bumaze hafi imyaka irenga itatu, bukubiye ahanini mu mushinga w’ubuvuzi bw’amaso mu bana bakivuka kugeza ku baterangeje imyaka 18.

Dr. Mukayiranga Edithe, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe byo mu Karere ka Rusizi avuga ko mbere y’ubu bufatanye bagorwaga no gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku baturage b’aka karere.

Yagize ati “Uyu mushinga twawugiriyeho umugisha. Twavuga ko waje ari igisubizo muri Rusizi kuko mbere y’uko uyu mushinga uza, twagiraga abarwayi b’amaso bacye cyane kubera ko tutabamenyaga.” 

Dr. Mukayiranga Edithe, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe

Akomeza agira ati “Wasangaga hari abana barwaraga ariko ababyeyi ntibabimenye, cyangwa bakabajyana muri magendu hirya no hino kandi koko ugasanga ntacyo bibamarira. Hari n’abahezwaga, nk’igihe umwana atabona cyangwa afite ikindi kibazo cy’amaso, icyo gihe ntabwo byamenyekanaga cyane ku buryo hari abana bakuranaga ibyo bibazo rimwe na rimwe bamwe bagakurizamo ubumuga bw’igihe kirekire.”

Dr.Mukayiranga yongeyeho ko kubera uyu mushinga, gukurikirana abana bitangira hakiri kare ku buryo kuri ubu nta kibazo gikomeye cyane cy’ubuhumyi ku bana bari munsi y’imyaka 18 kiri muri Rusizi.

Aho uyu mushinga uziye kandi, abana ku mashuri no mu ngo barasurwa bagakorerwa isuzuma ku buryo imibare y’abarwaye imenyekana ndetse bakanatangira kwitabwaho hakiri kare.

Dr.Mukayiranga ati “Ntitwamenyaga ubwinshi bw’imibare y’abana bashobora guhura n’ikibazo cy’amaso cyane ko nta ngengo y’imari twabiteguriraga ngo tumenye wenda; ese imibare y’abana bafite ingana ite, ese babayeho bate mu buzima […] ariko aho umushinga uziye, abana barasurwa mu ngo no ku mashuri hagakorwa isuzuma tukamenya uko bameze, abarwaye bagafashwa.”

Ibyiza by’uyu mushinga kandi binagarukwaho na Dr. Uzabakiriho Raphael uyobora Ibitaro bya Mibilizi, nabyo byo mu Karere ka Rusizi.

Dr. Uzabakiriho avuga binyuze muri uyu mushinga, abakora muri serivise z’amaso muri ibi bitaro bahuguwe ndetse na bo bagahugura abaforomo bo mu bigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro ku buryo abaforomo nabo bagenda bafasha abaturage kurushaho gusobanukirwa n’indwara z’amaso.

Ati “Ibyo byadufashije kumenya abafite ibibazo by’amaso hakiri kare bitabaye ngombwa ko babanza kugera ku bitaro. Nk’urugero; mbere y’uko dutangira gukorana n’uyu mushinga, Serivisi y’amaso yakiraga nk’abantu batatu cyangwa bane ku munsi, ariko uyu munsi hakirwa abantu bari hagati ya 20 na 30.”

Ukwiyongera k’umubare ngo guterwa n’uko mbere hatasuzumwaga umubare munini w’abana mu miryango no mu mashuri, ndetse no kuba hari ababaga bafite ibibazo by’amaso ariko batabizi. Ati “Uyu mushinga watumye tubona umubare munini w’abantu barwaye amaso batugana.”

Dr. Uzabakiriho yongeyeho ko uyu mushinga woroheje ubuvuzi bw’abashobora koherezwa i Kabgayi kuko ngo hari abahabwaga ‘transfer’ ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi ntibajyeyo kubera gutinya ikiguzi kiri hejuru. Ati “Ariko ku bw’uyu mushinga, abarwayi basigaye bajyayo kuko nta mafaranga basabwa.”

Dr. Uzabakiriho Raphael uyobora Ibitaro bya Mibilizi

Kuba abantu bakomeje gusobanukirwa kurushaho ibibazo binyuranye by’amaso, by’umwihariko ibyo bamwe bajyaga bakerensa kandi bishobora kuvamo n’ubuhumyi, nibyo bituma Dr. Uzabakiriho asaba ko uyu mushinga wakomeza gufatanya n’ibitaro binyuranye by’i Rusizi bitewe n’uko usanga hari abaturage bitorohera kugera ku bitaro. 

Yongeraho ko nubwo bafite abaganga bahuguwe ariko ubushobozi bwo kwishyurira abo bana bafite ibibazo by’amaso mu buryo bwiza bukiri hasi. Ati “Twabikora ariko ntitwagera ku rwego rwabo.”

Umushinga w’ubuvuzi bw’amaso budaheza ku bana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 18, ni uw’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, ku bufatanye n’Umuryango ‘See you’, ukaba ukorerwa mu bitaro byose 12 byo mu turere turindwi two mu Ntara y’Iburengerazuba. Uyu mushinga ukorwa hagamijwe kumenya no kuvura ibibazo by’amaso hakiri kare kugira ngo bitavamo ibibazo bikomeye byanatera ubuhumyi bwa burundu.

Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bimaze imyaka isanga 30 bitanga serivisi y’ubuvuzi bw’amaso ku Banyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, by’Umwihariko abatuye mu karere u Rwanda ruherereyemo.