Muri zimwe mu ndwara z’ijisho zikunze gufata abantu benshi harimo iyitwa Ishaza cyangwa ‘Cataract’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Ubusanzwe ijisho rigira uturahuri tubonerana ku buryo ishusho ryinjira rigahita rikagera ku bwonko bityo ubwonko bukabasha gutandukanya amashusho anyuranye [inzu, inka, umuntu…]. 

Dr Tuyisabe Theophile, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi avuga ko kamwe muri utu turahuri umuntu avukana, kameze nk’umubumbe, kagira uruhare runini mu gutuma umuntu abasha kureba kuko kakira urumuri rutuma amakuru agera ku ndiba y’ijisho.

Nk’uko umuntu amera imvi kubera kugenda akura, ni nako uko umuntu agenda asaza ari ko ka karahuri gashobora gusaza bityo urumuri rukananirwa guhita kuko iyo gashaje kamera nk’uko wabona ikirahuri cyagiye kimeneka noneho ishusho yakwinjira ntubashe kuyibona neza.  

Muganga Tuyisabe ati “Uko ako karahuri gasaza ubushobozi buragabanuka, bikagenda byiyongera gake gake bikagera aho umuntu asigara ameze nk’urebera mu gihu. Byakomeza noneho akazahuma burundu agasigara ari ugushakisha kubera ako karahuri kashaje.”

Ako karahuri kamaze guhindura ibara, katakibonerana neza niko kitwa Ishaza.

Umuntu ukuze wese ni umukandida wo kurwara Ishaza kuko uko ubona byinshi niko akarahuri nako kagenda gasaza. Gusa rimwe na rimwe, abana bashobora kuyivukana, ndetse hari uwayirwara ku myaka iyo ari yo yose.

Amahirwe yonyine ni uko hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, ishaza muganga araryoza neza, bugacya umurwayi areba neza nk’uko Dr. Tuyisabe abigarukaho.

Ati “Wa muntu waturutse i Nyabinoni, Rusizi, Nyagatare, akenshi mu gitondo ndamubwira nti: “Ngaho hindukira urebe uriya musozi wo hakurya [i Mbare] umbwire urimo urabona iki” ati “Dore amazu meza hakurya hariya.” Nanjye nkavuga nti ibyo birabaye.”

Kubwa Muganga Tuyisabe, kwirinda ishaza ntibishoboka kuko rijyana n’imyaka umuntu agenda agira. Ati “Niba wumva uri umukandida wo kugira imyaka 70, 80, byanze bikunze n’ishaza riri hafi aho.”

Asoza atanga inama ko umuntu wese utangiye kubona igihu mu maso yajya yihutira kugana Ibitaro by’amaso kugira ngo avurwe adategereje guhuma.