Kuri uyu wa Kane, tariki 15 Kanama 2024, Biteganyijwe ko aribwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru itangira.
Shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-2025, ni shampiyona fite ubudasa ugereranyije na shampiyona ziheruka kuko iy’uyu mwaka irimo impinduka nyinshi zirimo no kuba amafaranga ahabwa amakipe yariyongereye.
Iyi shampiyona nk’ibisanzwe izakinwa n’amakipe 16 arimo Vision FC na Rutsiro FC zazamutse muri uyu mwaka abisikanye na Sunrise FC na Etoile DE L’EST zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Amakipe atandukanye arimo ay’ibigugu yari yubatse
Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda (APR FC) ifite igikombe giheruka nyuma y’uko iremye isoko mpuzamahanga mu mwaka washize w’imikino, ikagura abakinnyi b’abanyamahanga bamwe ntibayihire, yongeye kwisanga ku isoko nanone aho yasinyishije abakinnyi barindwi bashya.
Abo bakinnyi ni Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana, Mamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisie, Seidu Dauda Yassif ukina hagati mu kibuga yugarira, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritanie ndetse n’ Abanya-Nigeria, Chidiebere Johnson Nwobodo na Odibo Godwin.
Si abo gusa iyi kipe yaguze ahubwo yongeyemo abandi bakinnyi b’abanyarwanda barimo TUYISENGE Arsene wavuye muri Rayon Sports, MUGIRANEZA Frouduard wavuye muri Kiyovu na BYIRINGIRO Gilbert bakuye muri Marines FC.
Bongeyemo kandi Umuzamu w’Ikipe y’igihugu y’abato, Ivan RUHAMYANKIKO. Aba bakinnyi bazatozwa n’Umunya-Serbia Darko Novic watoje US Monastir yo muri Tunisia.
Rayon Sports yo yiyubatse ihereye ku Banyarwanda barimo Ndikuriyo Patient wari usanzwe ari umuzamu w’Ikipe y’Amagaju FC.
Yongereye kandi amasezerano Muhire Kevin uzaba ari Kapiteni wayo. Si abo gusa kuko izanakoresha abakinnyi barimo Haruna Niyonzima wayigarutsemo nyuma ya 2006 kugeza 2007.
Mu banyamahanga Rayon izakoresha harimo Umunya- Senegal Omar Gningue na Prinsse Junior Elanga -Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville.
Rayon Sports yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, izatozwa n’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, akaba ari we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cy’imikino Nyafurika ihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu aherereyemo (CAF Confederation Cup mu 2018)
Andi makipe arimo Police FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya Confederations Cup na Kiyovu sports nayo azaba afite abakinnyi bashya.
Nka Police yiyubatse ihereye inyuma muri bamyugariro barimo Umunya-Nigeria David Chimezie wakiniraga Enugu Rangers IFC, Yakub Issah yakuye muri Stade Maliens yo muri Mali, Umurundi Henry Msanga wakiniraga Flambea du Centre, Richard Kirongozi yakuye muri Kiyovu Sports, Joachiam Ojera ukina mu Misiri na Ani Elijah warushije abandi ibitego muri shampiyona iheruka.
Hari kandi Niyongira Patience wavuye muri Bugesera FC, Nshimiyimana Simeon wa Gorilla FC na Ishimwe Christian wakiniraga APR FC.
Sitade Amahoro ivuguruye hari imikino izakira
Sitade Amahoro yaravuguruwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga aho izajya yakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza. Biteganyijwe ko iyi sitade izakira imwe mu mikino ya shampiyona irimo uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Uyu mwaka w’imikino uzanarangwa kandi n’ihangana ridadanzwe kuko amakipe azarwanira imyanya myiza kugira ngo azabashe kubona amafaranga atubutse. Ni amafaranga azatangwa na Rwanda Premier League.
Kuri uyu wa Kane hateganyijwe imikino itatu ariyo; Gorilla FC vs Vision FC, Bugesera FC vs Amagaju FC, Mukura vs Gasogi United.
Ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 hazakina Kiyovu Sports vs AS Kigali.
Kuwa gatandatu, tariki 17 Kanama 2024 hazakina Rayon Sports vs Marines FC mu gihe ku Cyumweru hazakina Musanze FC vs Muhazi United.
Kuwa gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024 hazakina APR FC vs Rutsiro FC na Etincelles FC vs Police FC.
