Kuri uyu Kane tariki ya 19 Ukwakira, abanyeshuri ndetse n’abarezi bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi y’umuriro.

Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu Karere ka Muhanga, cyari kigamije kwereka abanyeshuri n’abarezi ko buri wese afite uruhare mu gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro.

Mu byo baganirijweho, birimo kubibutsa bimwe mubyo abantu bakora bikaba byabakururira ibyago byo guteza inkongi z’umuriro.

Abanyeshuri ndetse n’abarezi bari muri iki kiganiro basabwe kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibikorwa byose byateza inkongi z’umuriro kandi bishoboka ko byakwirindwa.

Nyuma yo guhabwa ikiganiro, abanyeshuri n’abarezi bo muri ICK, bigishijwe mu buryo bugaragara uko bahangana n’inkongi y’umuriro mu gihe yibasiye ahantu.

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Karere ka Muhanga, CIP Hassan Kamanzi yabwiye ICK News ko iki gikorwa kiri mu nshingano za polisi zo guha Abanyarwanda ubumenyi bw’ibanze ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.

Ati “Polisi y’u Rwanda ifite ishingano zo kwigisha buri Munyarwanda wese ubumenyi bw’ibanze mu gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, ICK rero yigamo urubyiruko rwinshi kandi ni ngombwa ko rugira ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro.”

CIP Hassan Kamanzi, niwe wahuguye abanyeshuri n’abarezi bo muri ICK

CIP Kamanzi akomeza avuga ko guha abanyarwanda ubumenyi nk’ubu, bitanga umusaruro. Ati: “Umusaruro urahari kandi ukomeye kubera ko; uko duhora twigisha abaturage, uko duhora  twereka abaturage ko ari inshingano zabo gukumira icyago kitaraba, bitanga wa musaruro kuko naho cyabaye batangira amakuru ku gihe kugira ngo batabarwe.”

Yongeye ati: “Polisi ntacyo ishobora kwigezaho itafatanyije n’abaturage.”

Mu bahawe ikiganiro ndetse bakanerekwa uburyo barwanya inkongi y’umuriro, bavuga ko bungutse byinshi kandi ko bazakoresha ubumenyi bungutse aho bikenewe hose.

Niyonzima Joshua, umunyeshuri wa ICK mu Ishami ry’Ubuforomo mu mwaka wa mbere, yavuze ko hari amakosa yakoraga ashobora guteza inkongi y’umuriro ariko ko agiye kujya ayirinda ndetse akaba yanagira inama uwo abonye ayakora.

Akomeza avuga uburyo yamenye kuba yahangana n’inkongi y’umuriro mugihe yadutse aho ari.

Ati: “Batwigishije uburyo warwanya inkongi y’umuriro udakoresheje ibikoresho bihenze, ahubwo umuntu agakoresha nk’isume cyangwa ikiringiti. Ikindi batweretse uburyo umuntu akoresha kizimyamoto, nkanjye sinarimbizi.”

Yongeyeho ati: “Nk’ibyo nize nanjye nabyigisha bagenzi bange kugira ngo nabo babashe kwirinda inkongi, ariko mu gihe ahantu habaye inkongi y’umuriro nafasha mu kuyirwanya mpereye ku buryo budahenze batweretse.”

Niyonzima Joshua, umwe mu bahuguwe

Uwitwa Isingizwe Ornella nawe wiga Ishami ry’Ubuforomo mu mwaka wa mbere, yavuze ko yamenye ko afite ishingano zo kuba yakumira inkongi ndetse akaba yanayirwanya bidasabye ko habanza kuza inzego zishinzwe umutekano.

Isingizwe akomeza avuga ko yamenye ibyatuma azimya inkongi mu buryo bwihuse. Ati: “Namenye ko iyo ugiye kuzimya umuriro ubanza kumenya icyawuteye, aho werekeza bitewe n’umuyaga, bityo ukamenya uko uwuzimya.

Yanavuze kandi ko muri iki kiganiro yamenyenyeyemo ko kizimyamoto zigira amoko atandukanye kandi buri imwe ikaba izimya inkongi y’umuriro bitewe n’icyayiteye.

Irakiza Anitha nawe wiga mu mwaka wa mbere, kimwe na bagenzi be nawe avuga ko yungukiye byinshi muri iki kiganiro.

Ku bwa Irakiza, ngo inama nyamukuru yatahanye ni iyo kwirinda gusiga bacometse ibikoresho by’amashanyarazi igihe batari kubikoresha kuko biri mu bitera inkongi y’umuriro cyane cyane iyo umuriro uza ari muke.

Polisi yo mu Karere ka Muhanga itanga numero za terefoni kugira ngo uwahuye n’isanganya y’inkongi y’umuriro muri aka karere abe yatabaza kugirango atabarwe. Izo numero ni 0788311129 ndetse 0788311185.

CIP Hassan Kamanzi, ubwo yatanganga ikiganiro ku gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro

Isinginzwe Ornella yishimiye ubumenyi yungukiye muri iki kiganiro

Abanyeshuri n’abarezi bigishijwe uko bakitabara bazimya inkongi y’umuriro