Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, itsinda rihagarariye Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo ryaganirije abagize umuryango mugari w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Musoni Maurice ushinzwe ibikoresho by’amatora mu Ntara y’amajyepfo avuga ko bahisemo kuganiriza abanyeshuri n’abakozi ba ICK ku matora kuko bari mu bazatora bityo ko bakwiriye kumenya gahunda ziri mu matora ateganyijwe, impamvu yahujwe, uko azakorwa, n’uruhare rwabo mu matora.

Ashingiye kuri ibi, Bwana Musoni ashimira Ubuyobozi bwa ICK bwabahaye umwanya wo gusobanurira abanyeshuri bo muri kaminuza uburere mboneragihugu cyane ko bari mu bagejeje igihe cyo gutora.
Nk’uko akomeza abisobanura, impamvu zigarukwaho zatumye itora rya Perezida wa Repubulika rihuzwa n’iry’abadepite zirimo kugabanya Ingengo y’Imari igenda ku matora, korohereza abatora, korohereza abandi bafatanyabikorwa mu matora, gufasha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kwiyubaka, gusanisha ibikorwa by’amatora by’u Rwanda n’ibindi bihugu u Rwanda ruhuriye nabyo mu miryango mpuzamahanga, no guhuza manda y’imyaka itanu kuri Perezida wa Repubulika n’Abadepite.
Bwana Musoni akomeza agaruka ku ruhare abagize umuryango mugari wa ICK basabwa
Ati “Ni inshingano za buri Munyarwanda wujuje ibisabwa gutora. Kwireba ko ari kuri lisiti y’itiora ndetse byaba na ngombwa akaba yakwiyimura mu gihe abona amatora azaba atari aho yanditswe. Ibi nibyo dusaba abagize umuryango mugari wa ICK kuko bo baranajijutse bagomba kudufasha mu kumenyakanisha amatora no gusobanurira abadafite amakuru ahagije.”
Bwana Musoni yemeza ko kugeza ubu ibikenewe byose byamaze kuboneka harimo ibikoresho, ingengo y’imari izakoreshwa mu bindi bikorwa, abazayobora amatora, site z’itora n’ibindi.
Biteganyijwe ko tariki 14 hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite ku Banyarwanda baba mu mahanga, tariki ya 15 hagatora abari imbere mu gihugu, mu gihe tariki ya 16 hazaba amatora yihariye yo gushaka abazahagarariya abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko.
Kugira ngo abagize Inteko Ishinga Amategeko buzure 80, hazatorwa 53 bo mu mitwe inyuranye ya politiki, 24 bahagarariye abagore, 2 baharariye urubyiruko ndetse n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Bwana Musoni yasobanuye ko uzatora ari udafite imiziro kandi akaba yujuje imyaka 18 y’amavuko.
Kuko amatora ya Perezida n’ay’abadepite azabera umunsi umwe, amasanduku y’itora aratandukanye.
Amasanduku y’itora ku mwanya wa Perezida afite ibara ry’umweru hose (umweru ubonerana), mu gihe amasanduku azakoreshwa mu matora y’abadepite asa umweru ariko akaba afite imifuniko y’umukara.
Biteganyijwe ko uyu munsi, tariki 30 Gicurasi 2024 ariwo wa nyuma wo gutanga ubusabe bwo kwemererwa kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya y’abadepite.
Kugeza ubu, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abagera ku icyenda nibo bamaze gutanga kandidatire zisaba kwemererwa guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Muri bo harimo babiri bahagarariye imitwe ya politiki mu gihe abandi ari abakandida bigenga.
Ku myanya y’abadepite kandi, amashyaka anyuranye yamaze gutanga urutonde rw’abazayahagararira mu matora y’abadepite ndetse n’abakandida bigenga mu byiciro binyuranye bakaba bakomeje gutanga kandidatire.
