Bamwe mu banyeshuri biga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) barasaba ko ibikorwa by’imyidagaduro byaba ngarukagihembwe.

Ibi babisabye ubwo hari hasojwe igitaramo cyo kumurika impano cyari kibaye ku nshuro ya mbere muri ICK, cyateguwe n’Umuryango w’abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE/ICK) babifashijwemo n’ubyobozi bwa ICK. Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 04 Mata 2024, aho abanyeshuri biga mu ishami ry’uburezi mu gice cy’ibiruhuko bagaragaje impano bibitsemo.

Izi mpano zagaragarijwe mu bikorwa birimo karate, imbyino gakondo n’iza kijyambere, indirimbo, komedi, inkirigito n’ibindi byinshi.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na ICK News bavuga ko bishimiye iki gitaramo bityo ko bifuza ko cyakomeza.

Igirimpuhwe Yves, umwe mu banyeshuri biga muri ICK witabiriye iki gitaramo yavuze ko yacyishimiye kubera impano zagaragarijwemo n’iumubare munini w’abacyitabiriye.

Abitabiriye igitaramo bari benshi cyane

Igirimpuhwe yakomeje asaba ubuyobozi bw’ishuri ko iki gitaramo cyaba ngaruka gihembwe ariko kikanarushaho kunozwa.

Ati “Ubundi ikintu iyo kibaye ari ubwa mbere uko byagenda kose mu nshuro zikurikiyeho hagenda hazamo amavugurura ugendeye ku byabanje. Rero uhereye ku buryo igitaramo cy’uyu munsi cyagenze biragarara ko ubutaha kizaba cyiza kurenzaho. Urabona ko umubare w’abantu wari munini bikaba ngombwa ko hari abatabasha kwinjira. Ku bw’ibyo rero, turasaba ubuyobozi ko ubutaha bazajya bategura ahantu hagari kurushaho ku buryo buri wese aba yizeye neza ko ari bwinjire. Ikindi ni ibikoresho ubona ko bikenerwa ariko utakeka ko byakenerwa igitaramo kitaraba.”

Uwitwa Gasegayire Nadine we asaba ko igitaramo cyajya kiba kenshi ndetse hakanashyirwaho amarushanwa ku buryo abatsinze bajya bahabwa ibihembo.

Yagize ati “Iki gitaramo nari nitezemo byinshi nko kubyina, kuririmba , n’izindi mpano zitandukanye, byongeye nabonyemo na Karate ikintu ntari niteze na gato, nabonye rero byari byiza kuko ibihe nk’ibi binatuma turuhuka mu mutwe. Ndasaba ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abandi babifite mu nshingano zo gutegura igitaramo, ko batekereze ku kintu kijyanye no gushyiraho amarushanwa mu gitaramo nk’iki bityo abanyempano bahize abandi bagahabwa ibihembo byatuma igitaramo kirushaho kuryoha.”

Abitabiriye igitaramo bataramiwe mu mbyino gakondo

Niyonkuru Cedric, umuyobozi wa AGE/ICK avuga ko impamvu nyamukuru y’iki gitaramo ari ukuzamura ibikorwa by’imyidagaduro nk’uko babisabwe n’Umuyobozi wa ICK ubwo barahiriraga inshingano zo guhagararira abandi.

Ati “Impamvu nyamukuru y’iki gitamo ni ugushyira mu ngiro ibyo twarahiriye kugeza ku banyeshuri ndetse n’ibyo twasabwe n’umuyobozi w’ishuri birimo ko twatuma ICK yongera kugira ibikorwa by’imyidagaduro ihoraho. Ikindi, ibi byongera ubucuti mu banyeshuri ku buryo bafatanya no muzima busazwe butari ubwo mu ishuri gusa.”

Niyonkuru yaboneyeho kwizeza abanyeshuri ko ibi bikorwa bizakomeza gutegurwa no kunozwa neza. Yanasabye abanyeshuri gukomeza kugaragaza ibyifuzo byabo kugira ngo barushe kubyitaho no kubishakira ibisubizo.

Imikino njyarugamba na yo iri mu yagaragajwe muri iki gitarama